Rwigema Petero Céléstin wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri ubu akaba ari Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’I Burasirazuba, ku munsi wa Rwanda Day yabereye Atlanta muri Leta ya Georgia yafashe umwanya ashima Perezida Paul Kagame uburyo yamugiriye imbabazi, akangurira abafite imyumvire yo gukuraho ubuyobozi buriho ko bahinduka, ndetse anakurira inzira ku murima ababa bafite indoto z’uko bakuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda bakoresheje intambara.
Mu mwanya w’ibibazo n’ibitekerezo nyuma y’ijambo Perezida Kagame yari amaze kugeza ku mbaga y’abari bitabiriye Rwanda Day, Depite Rwigema yabaye mu ba mbere batse ijambo, maze avuga akari ku mutima nyuma y’imyaka itatu yari amaze agarutse mu Rwanda.
Yabwiye Perezida Kagame ati ”Nagirango mbashimire ahanini kuko iri jambo ari mwe nashakaga kugira ngo ndibwire, ijambo ryanjye rikubiyemo ibipande bitatu, ibipande bibiri akaba ari ishimwe, igipande cya gatatu akaba ari ubutumwa nashakaga guha Abanyarwanda bari hanze”.
Rwigema yagarutse ku bwitabire bwe muri Rwanda Day yo mu mwaka wa 2011 yabereye Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yarakurikiranye impanuro n’inyigisho zatanzwe na Perezida Kagame hanyuma ashyira ubwenge ku gihe afata umwanzuro arataha, akaba ashimira uburyo yakiriwe ageze mu gihugu, impuhwe, urukundo, ubushishozi n’imbabazi bya Perezizida Kagame.
Rwigema kandi yatanze ubutumwa ku Banyarwanda bari hanze badashyigikiye Leta y’u Rwanda abasaba gushyira ubwenge ku gihe, bakirinda ibinyoma.
“Abanyarwanda badashyigikiye gahunda ya Leta nagira ngo mbasabe bashyire ubwenge ku gihe, mbasabe ko bakwiye kwirinda ibinyoma kuko umuvuduko w’ikinyoma ukwira ku isi, mu gihe ukuri kugifunga imishumi y’inkweto kugira ngo gutambuke”.
Uretse ibi kandi Rwigema yakuriye inzira ku murima abashaka gutaha mu gihugu bakoresheje inzira y’intambara ko bitashoboka muri iki gihe, kuko uwakwibeshya yakubitwa, ahubwo uwaba afite ikibazo cyo kugira amaraso mu ntoki ko yaza mu Rwanda ahari ubutabera bukora neza kandi ko hari ibyabagenerwa byose ngo bamererwe neza ahubwo bakaba baza bagafatanya n’abandi bakareka ibidafite agaciro kuko ibyo bibwira ko Abanyarwanda bashobora kubumva atari ukuri na busa.
Yagize ati “Usibye n’abo ngabo bavuga ko bataha barwana kandi bakaba batabishobora no mu rwego rwa Politiki, ngira ngo nta demukarasi ikorerwa hanze Abanyarwanda bakeneye, demukarasi yubakirwa mu gihugu naho politiki ikorerwa hanze irasenya, irica, ni ya yindi ishaka gusubiza abantu mu ntambara kandi ibyo ntabwo bishoboka byararangiye.”
Hashize igihe kirenga hafi umwaka umwe Jenoside ihagaritswe, tariki ya 31 Kanama 1995 nibwo Petero Celestin Rwigema yabaye Minisitiri w’Intebe wa karindwi w’u Rwanda, aza kuva kuri uwo mwanya tariki ya 8 Werurwe 2000, asimbuwe na Bernard Makuza.
Mu mpera z’umwaka wa 2011 nibwo Celestin Rwigema yafashe utwangushye ava mu buhungiro yari amazemo imyaka igera kuri 11. Muri Gicurasi muri uwo mwaka kandi yagaragaye ku rutonde rw’abantu 18 batanzweho abakandida mu kwiyamamariza guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birangira abaye umwe mu batsinze amatora ku iturufu y’ishyaka rya FPR Inkotanyi kuri ubu abarizwamo.
Ubwo yagarukaga mu Rwanda, Rwigema yashimangiye ko mu myaka hafi 11 yari amaze muri Amerika, yakurikiranaga ibivugwa mu binyamakuru ndetse n’amaraporo y’Umuryango w’Abibumbye, aho ngo yasanze u Rwanda rwarakataje cyane mu majyambere, agahita afata umwanzuro wo kuza gufatanya n’abandi kurwubaka.



















TANGA IGITEKEREZO