00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Deutsche Welle yashimye umusanzu wa Kwetu Film mu gutunganya amashusho mu Rwanda

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 7 May 2015 saa 08:58
Yasuwe :

Itsinda rya Deutsche Welle, igitangazamakuru mpuzamahanga cyo mu Budage, ryashimye umusanzu wa Kwetu Film Institute mu gutunganya amashusho, aho icyo kigo cyashimwe imikorere kandi kikaba kimaze kwigisha abasaga 6000 mu Rwanda.

Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2015, ni bwo iryo tsinda ryoherejwe Deutshe Welle ryasuye Kwetu Film Institute, rije kureba aho imishinga batangiranye igeze, n’uburyo bazayikomezanya mu bijyanye no kwigisha ibyo gutunganya amashusho no gukora amafilimi.

Julia Elvers-Guyot umwe mu bakozi ba Deutshe Welle yavuze ko ikigo cyabo cyafatanyije na Kwetu mu gutegura integanyanyigisho ya gahunda yo kwigisha gutunganya amashusho.

Yagize ati: “Twaje kureba uko ibintu biri kugenda. Gutunganya imirimo yabo biri gutera imbere cyane…Ndatekereza ko bari no kureba uburyo bateza imbere ibikorwa byabo, ku buryo bazabasha kubyaza umusaruro ibyo bize, na nyuma y’ amahugurwa.”

Eric Kabera, Umuyobozi wa Kwetu Film, asobanurira intumwa za Deutsche Welle imikorere y'ikigo ayoboye

Eric Kabera, umuyobozi w’ishuli Kwetu Film Institute yatangaje ko abafatanyabikorwa bashima akazi kari gukorwa, ndetse ngo mu masomo yabo bita no ku mashusho cyane cyane ku nkuru zigaragaza u Rwanda.

Yagize ati: “Ni ibintu bashima kuko barabona ko abanyeshuli bagenda bakora, haba inkuru ntoya cyangwa izirambuye zivuga ku Rwanda, zivugwa n’abanyarwanda kandi akaba ari na cyo kintu tuba tugamije. Tukaba rero dukomeje guha ubumenyi abasore n’inkumi b’u Rwanda, bakihangira imirimo, bagakora no mu mateleviziyo agenda avuka.”

Kabera avuga ko gutanga aya masomo ari ibintu bisaba guhozaho n’inkunga ihagije, ari na yo mpamvu y’ubufasha bwa Deutshe Welle, ikigo cyo mu Budage kibafasha mu bikoresho n’ubundi bushobozi.

Mu byigishwa muri Kwetu Film Institute harimo gufotora, gufata amajwi n’amashusho, gukina cyangwa gutunganya amafilimi n’inkuru zisanzwe.

Iki kigo kimaze kwigisha abanyeshuri basaga 600 mu myaka igera ku 10 kimaze gikora.

Abigamo bahabwa amasomo n’impuguke zituruka mu bihugu bya Afurika no ku mugabane w’Uburayi, nk’u Budage na Suwede, ku buryo iri shuli ryifuza ko ibisohoka mu Rwanda bizaba bifite agaciro gahanitse n’ undi mwimerere.

Itsinda ryoherejwe na Deutsche Welle

Rabbi Malo Umucunguzi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages