00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diane Shima Rwigara yashyikirije Komisiyo y’Amatora kandidatire ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 June 2017 saa 05:26
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Diane Shima Rwigara, umwe muri batatu bifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ayishyikiriza ibyangombwa biherekeza kandidatire ye.

Uyu mukobwa w’imyaka 35 y’amavuko yageze kuri Komisiyo y’Amatora ahagana saa cyenda n’igice, yakirwa na Perezida wayo, Prof Kalisa Mbanda.

Ibyangombwa yashyikirije Komisiyo y’Amatora birimo icyemezo cy’amavuko, icy’ubwenegihugu kitarengeje amazi atatu, ikigaragaza ko yasubije ubwenegihugu bundi yari afite, icyangombwa cyo gutura n’ibindi biteganywa n’itegeko.

Ku bijyanye n’ubwenegihugu, uyu mukobwa yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urwandiko rugaragaza ko yasubije ubwenegihugu bw’u Bubiligi yari asanganywe.

Igikorwa cyo kwakira kandidatire cyatangiye ku wa 12 Kamena 2017 hakirwa iya Dr Frank Habineza na Mwenedata Gilbert ndetse mu buryo butunguranye hakirwa n’uwitwa Barafinda Sekikubo Fred.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bizakorwa ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire bizarangira ku wa 23 Kamena 2017. Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Shima Diane Rwigara ushaka kuba umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ashyikiriza Prof Kalisa Mbanda ibyangombwa bye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages