Ni yubile yamaganiwe kure n’Imiryango Irengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside n’Abanyarwanda batandukanye bavuga ko bashenguwe n’icyemezo cya Diyoseze cyo gukorera umunsi mukuru abapadiri bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Padiri Emmanuel Rukundo yari ‘aumônier militaire’ kuva mu 1993 ndetse yari yarahawe ipeti rya Kapiteni mu ngabo za leta.
Mu 2009 yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwa Arusha, akatirwa gufungwa imyaka 25.
Mugenzi we Padiri Joseph Ndagijimana wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Byimana mu 1994 nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside nyuma yo kwicisha Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi yayoboraga, barimo na mugenzi we Padiri Mpuguje.
Mu 2008 yakatiwe gufungwa burundu, ubu ari muri gereza ya Mpanga.
Mu kwizihiza iyi myaka 25 ,kiliziya gaturika igaragaza neza ko ari umuhango uzitabirwa n’abapadiri bamaze imyaka 25 bahawe ubusaseridoti .
Aba barimo Padiri Lukanga Kalema Charles , Padiri Rukanika Rutaremara Aimé,Padiri Gatete Théotime , Padiri Uwigaba Jean Baptiste ndetse na Padiri Kiwanuka Elias .
Muri ubu butumwa buvuguruye kiliziya Gatolika yasobanuye ko Padiri Emmanuel Rukundo na mugenzi we Padiri Joseph Ndagijimana bahawe ubupadiri mu mwaka w’ 1991.
Bivuze ko bazibukwa ko bamaze imyaka 25 bahawe ubupadiri . Nubwo batarinze ingabire bahawe bakijandika mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo bazitabira uyu muhango cyangwa ngo bashimirwe bitewe nuko bahamijwe ibyaha bya bakoze.
Muri uyu muhango uzaba tariki 16 Nyakanga, Kiliziya Gatolika ivuga ko izafata umwanya wo guha icyubahiro abapadiri bitabye Imana ari bo Padiri Mbuguje Alphonse ndetse na Padiri Habiyakare Sylioni.
Kiliziya Gatolika ivuga ko izanenga, ikanasabira imbabazi abapadiri bakoresheje nabi ingabire y’ ubusaseridoti bahawe.


















TANGA IGITEKEREZO