00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Donald Kaberuka yashinzwe kuyobora akanama kazakora igenzura muri IMF

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 3 October 2017 saa 05:01
Yasuwe :

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF cyashinze Donald Kaberuka kuyobora itsinda ryihariye rizasuzuma imikorere y’ibiro byigenga bisanzwe bigenzura imikorere yacyo.

Muri 2001, IMF yashyizeho ibiro bizajya bikora igenzuramikorere mu nzego zayo, bigatuma igaragara neza hanze, igafasha abari mu nama y’ubuyobozi kuyobora neza no kuzuza inshingano zabo.

Ibyo biro ariko nabyo bigenzurwa rimwe na rimwe, hagashyirwaho akanama kizewe k’impuguke kareba niba bikora uko bikwiye.

Kaberuka niwe washyizweho ngo azayobore impuguke zizakora iryo genzura, ari zo Der Jiun Chia na Pernilla Meyersson.

Itangazo IMF yashyize ahagaragara ejo hashize ryerekana ko Donald Kaberuka na bagenzi be bazareba ibikwiye kuvugururwa mu mahame, amabwiriza n’imikorere by’ibyo biro.

Bazatangira ibiganiro byo gusuzuma IMF mu nama ngarukamwaka izabera i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 13-15, uyu mwaka bakazasoza isuzuma hagati muri 2018.

Ni ryo suzuma rya gatatu rizaba rikozwe kuko amasuzuma ya mbere yakozwe mu 2006 no mu 2003.

Der Jiun Chia, umwe mu bazafatanya na Kaberuka ni umuyobozi wungirije ushinzwe amasoko n’ishoramari mu Kigo cy’imicungire y’Ifaranga cya Singapore, ndetse yahoze ari umuyobozi w’inama nshingwabikorwa ya IMF muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba.

Pernilla Meyersson ni umuyobozi w’agateganyo w’Ubunyamabanga Bukuru bwa Banki Nkuru ya Suède. Mbere yo kuyobora muri iyo banki yigeze kuba umwe mu bayobozi bakuru ba IMF mu bihugu bya Scandinavia.

Ni mu gihe Donald Kaberuka ni impuguke mu by’ubukungu, wabaye Perezida wa karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere kuva muri 2005 kugeza muri 2015. Mbere yaho yari Minisitiri w’Igenamigambi w’u Rwanda(1997-2005). Ni umwe kandi mu ntiti zafashije Perezida Kagame mu mavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, umukuru w’igihugu yamuritse mu nama yawo ya 29 yabereye mu mwiherero muri Ethiopia ku wa 3 Nyakanga 2017.

Donald Kaberuka yashinzwe kuyobora akanama kazakora igenzura muri IMF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages