Dr Donald Kaberuka, umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) yagejeje ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga ya Kabiri yigaga ku kwiyubaka kw’igihugu cya Somaliya kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gicurazi, i London mu Bwongereza.
Inama ikomeye yiga kuri Somaliya yashegeshwe n’intambara n’umutwe Al Shabaab, yari iyobowe na Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron.
Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka uyobora BAD, mu ijambo rye yavugiye muri iyo nama, yagaragaje ko yishimira ko ubu Somaliya yamaze igihe mu ntambara ubu ifite Perezida na Guverinoma n’uburyo bwo gusana Somaliya.
Kaberuka yavuze ko Somaliya imaze imyaka irenga 20 mu bibazo by’intambara, ubu ifite kwiyubaka ubwayo kuko ari igihugu gifite ururimi rumwe, amateka amwe idini rimwe kiba gifite byinshi byo kugihuza ku ruta ibigitanya.
Mu rwego rwo kongera kwiyubaka ari cyo cyari kigamijwe muri iyo nama, Dr Kaberuka yavuze ko hari ibisabwa kugira ngo Somaliya yongere yiyubake.
Icya mbere ni ukwifashisha amasomo y’ibindi bihugu bya Afurika, nabyo byaciye mu makimbirane, inama yo kuuri uyu wa Kabiri ikaba intangiriro aho abayobozi ba Somaliya bagomba gushyiraho imirongo y’igihugu cyane bibanda ku birebana n’umutekano, ubutabera, iyubahirizwa ry’amategeko, no gucunga neza umutungo w;igihugu.
Yakomeja avuga ko BAD izafasha Somaliya mu kubaka ubushobozi, gushyiraho imigamba zo kwiyubakano kuzishyira mu bikorwa.
Icya kabiri gisabwa, Kaberuka yavuze ko ari uguhuza inzego zitanga ubufasha bw’igihe gito n’inzego zitanga ubufasha bw’igihe kirekire mu bikorwa by’iterambere, kuko ibihe byatanze amasomo ko imikoranire y’izo nzego zombi zishobora gufashanya zigatanga umusaruro.
Yagize ati “Amapfa ya 2011/2012 yahitanye abarenga kimwe cya kane cya miliyoni y’abaturage bitwibutsa ihuriro riri hagati y’umutekano n’ibikorwa by’ubugiraneza ndetse no kwiyubaka.”
Icya gatatu ni ukuzirikana uruhare rw’ingabo z’amahanga Kenya, Uganda, n’u Burundi zitanze mu kugarura amahoro muri Somaliya, anashimangira ko nta bisubizo Somaliya yabona bitagizwemo uruhare n’ibihugu byo muri Afurika y’IBurasirazuba.
Mu myaka ya 1970 na 1980 ntabwo imiryango mpuzamahanga yafashaga igihugu cya Somaliya ahubwo wasangaga ariyo igira uruhare mu bibazo by’icyo gihugu, ubu ariko nayo ifite ubushake bwo gufasha mu buryo bwo kwicisha bugufi.
Dr Kaberuka avuga ko iyo nama y’i London ari intangiriro y’urugendo rwo kwiyubaka kwa Somaliya, nubwo asanga ari inzira ikomeye ku mugabane w’Afurika mu myaka 50 ishize, ku buryo kubigeraho bizaba ari ikintu cy’agaciro gakomeye.
Muri iyo nama ikomeye yiga ku ku kwiyubaka kwa Somaliya yanitabiriwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.



















TANGA IGITEKEREZO