Nyuma yo gusubiza ibibazo bitandukanye abantu babajije ku bijyanye n’ibyago bikomoka ku kazi n’uburyo bagobokwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Nsabimana James Umuyobozi ubishinzwe muri icyo kigo arasubiza ikindi kibazo cyabajijwe n’umusomyi wa IGIHE.
Ikibazo kiragira kiti "Ni izihe nama twajya tugira abakoresha n’abakozi mu bijyanye no kwirinda impanuka zikomoka ku kazi?"
Mu gusubiza, Nsabimana agira ati “Inama twabagira bombi ni uko buri wese ku bimureba yashyiraho ake kugira ngo duhashye ibyago bikomoka ku kazi kuko byagaragaye ko no ku rwego rw’Isi yose bigenda byiyongera ku buryo budasanzwe uko imyaka ihita indi igataha “
Akomeza avuga ko ari inshingano y’umukoresha ku rwego rwa mbere ndetse n’iy’umukozi ku rwego rwa kabiri bagendeye kuri politiki ya Leta.
Agira ati “Umukoresha agomba gushyira mu kigo ingamba zo kwirinda, n’umukozi na we akazikurikiza ndetse akanatungira agatoki umukoresha aho abona hasa n’ahagiye gusigara inyuma. Inyungu zabyo ni iz’umukoresha, umukozi, umuryango, ndetse n’igihugu cyose muri rusange.”
Umwanzuro ku bijyanye n’inama zafatwa ni uko kwirinda ibyago bikomoka ku kazi atari umugambi ufatwa n’umuntu umwe cyangwa ngo ufatwe mu munsi umwe.Nsabimana avuga ko ari umugambi ufatwa n’umuntu ku giti cye, agatera intambwe umunsi ku wundi, akabyicengezamo, akabyitoza akanabitoza n’abandi.
Uko gushyira hamwe kuzera imbuto zizagaragarira abantu benshi, mu nzego zinyuranye.
Umukoresha wese mu kigo cye azirikane kandi afate ingamba zijyanye n’uburyo bwo kurinda ibyago bikomoka ku kazi. Umukozi yumve ko batahiriza umugozi umwe yitabire gushyira mu bikorwa ibyo asabwa.
Inzego zinyuranye za Leta bireba nazo zisabwa cyane ku bigiramo uruhare rukomeye mu rwego rw’amategeko, kwigisha, gusobanura, kugenzura ndetse no guhwitura.
Twese intego ibe imwe y’uko “Ubuzima buzira ikibuhungabanya ku kazi ari isoko y’amajyambere ya buri wese.”
Tombola Felicie
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO