00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore zimwe mu ngaruka ziterwa no gushakana ukiri muto

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 27 April 2013 saa 05:15
Yasuwe :

Ikigero cyo kuba abasore cyangwa inkumi bashakana kigenda gihindagurika n’ubwo usanga ibihugu byinshi byemeza ko umwana ugeze mu kigero cy’imyaka 18 aba atangiye kumenya kwifatira icyemezo. Ibi bikaba bituma aba ashobora kubonwaho ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo harimo no gushyingiranwa.
Birumvikana ko hari abashakana bageze kuri iki kigero, ariko hakaba n’umubare munini ushakana utaragera byibuze ku myaka 18.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye LONI mu mwaka wa 2012 (…)

Ikigero cyo kuba abasore cyangwa inkumi bashakana kigenda gihindagurika n’ubwo usanga ibihugu byinshi byemeza ko umwana ugeze mu kigero cy’imyaka 18 aba atangiye kumenya kwifatira icyemezo. Ibi bikaba bituma aba ashobora kubonwaho ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo harimo no gushyingiranwa.

Birumvikana ko hari abashakana bageze kuri iki kigero, ariko hakaba n’umubare munini ushakana utaragera byibuze ku myaka 18.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye LONI mu mwaka wa 2012 bugaragaza ko urubyiruko rurenga miliyoni 14 ku Isi rushakana rutarageza ku myaka 18, kandi uyu mubare ukaba ugaragaza ibimenyetso byo kwiyongera hagati y’imyaka ya 2021 na 2030. Ubu bushakashatsi bushyira ikwirakwizwa rya Virus itera SIDA ku isonga ryo gushakana kw’abana bakiri bato.

N’ubwo uku gushakana gukunda kugaragara nk’aho gukumirwa n’amategeko mu bihugu byose, bikunda gukorwa rwihishwa maze bikanatuma haboneka zimwe mu ngorane nk’uko bitangazwa na Murenzi Alexis Umuyobozi Mukuru uhagarariye abana bagenzi be mu Rwanda.

Zimwe mu ngaruka Murenzi atangaza harimo kuba imiryango y’aba bana bashakanye bakiri bato ikunda gutandukana hadaciye kabiri. Murenzi agira ati “Gushakana nk’uku gutuma abana bakunda guhura n’ikibazo cy’ubukene ndetse bibaviramo no kuba batandukana imbura gihe.”

Ibi bituma umubare w’abana ku Isi wiyongera ku buryo budasubirwaho ndetse n’ababyeyi bicwa n’inda bagakomeza kongera ikigero, bitewe n’uko umwana w’umukobwa aba ataragera ku kigero cy’ubukure cyo kuba yabyara neza.

Na none kandi uretse ikibazo cy’imfu ziyongera, abana bashakanye batarengeje imyaka 18, baba imbarutso yo kwiyongera k’ubukene uko ibihe bihora bisimburana, ku buryo biramutse bikomeje ubukene bwaba akarande mu bihugu byinshi byo ku Isi.

Ubushakashatsi bwakozwe na LONI bwibanze ku Isi yose, ibihugu byinshi bya Afurika bikaba bishyirwa mu mubare w’ibikunda kubonekamo ingero z’abana bashyingirwa bakiri bato akenshi bahatirijwe n’ababyeyi, cyangwa se babitewe n’ubwomanzi no kunywa ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda mu mwaka w’2012 bugaragaza ko umubare w’urubyiruko ndetse n’abana bakiri munsi y’imyaka 17 uruta cyane uw’abantu bakuru.

Haramutse habayeho kwiyongera muri uku gushakana mu Rwanda, imibare y’imfu z’abagore ndetse n’abana yakwiyongera, bishobora kuba imbogamizi ku iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu guhagarika imfu z’abana n’ababyeyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages