Ubwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangira kuburanisha mu mizi Urubanza Col.Tom Byabagamba wahoze ayobora ishami ry’ingabo rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François basezerewe mu ngabo, kuri uyu wa Kabiri, dosiye ya Col Byabagamba yajemo icyaha gishya cyiyongera ku byo yashinjwaga agifatwa.
Aburana mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, yashinjwaga ibyaha birimo:
1. Kwamamaza nkana ibihuha, avuga amagambo agomesha rubanda agamije kubangisha ubutegetsi buriho;
2. Gukora ibikorwa byo gusebya Leta kandi uri umuyobozi;
3. Guhisha nkana ibimenyetso byatuma hatahurwa ibyaha bikomeye hakanahanwa ababikoze;
4. Gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi, mu byaha aregwa humvikanyemo n’ikindi cyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu.
Me Gakunzi Musoni Valery wunganira Col.Tom Byabagamba, yahise abwira Urukiko ko iki cyaha ari gishya muri dosiye y’umukiliya we, kuko mu yo yashyikirijwe kitagaragaramo.
Umucamanza yahise amubwira ko ibibura muri dosiye afite, byose ahita abishyikirizwa.
Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko icyaha kitaregewe hamwe n’ibindi, uregwa adashobora kukireguraho, ariko mu rubanza rwa Col.Tom Byabagamba ho hakaba hakekwa ko iperereza ryakozwe ubwo yari afunze by’agateganyo, ari ryo ryaba ryaragaragaje icyo cyaha, na cyo akakiregerwa mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi.
Uburwayi bwa (Demob.) Sgt Kabayiza Francois, bwatumye urubanza rusubikwa Ubushinjacyaha bta cyo buravuga, dore ko bwagombaga gutangira busobanura uburyo ibyo byaha byakozwe, n’ibimenyetso bishingirwaho, ababiregwa na bo bakiregura.
Icyaha cyo gusuzugura ibindera ry’Igihugu gihanwa n’ingingo ya 532 iteganya ko umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera ry’Igihugu cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge bwa Repubulika y’u Rwanda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 200 kugeza kuri miliyoni imwe cyangwa agahanishwa kimwe muri ibyo bihano.
Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi kuwa 23 Kanama 2014.
Umucamanza yategetse ko urubanza ruzasubukurwa kuwa 25 Gashyantare 2015, saa tatu za mu gitondo.
Indi nkuru wasoma : Col Byabagamba na Brig Gen Rusagara batangiye kuburanishwa mu mizi (http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-byabagamba-na-brig-gen)



















TANGA IGITEKEREZO