Dr Biruta yabibwiye abakozi ba Minisiteri n’ibigo bikorera mu nyubako ya Nyarugenge Pension Plaza kuri uyu wa 12 Mata 2018, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Nyarugenge Pension Plaza hakorera Minisiteri y’Urubyiruko, iy’Ikoranabuhanga, iy’imicungire y’Ibiza n’Impunzi, iy’amashyamba n’ubutaka, iy’ibidukikije n’ibigo bya Leta bitandukanye.
Dr Biruta yagize ati “Iki gihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe abatutsi kigatakaza abaturage barenga miliyoni [...] ejo hazaza tuzahubaka gute?, tuzahubakira ku wuhe munyarwanda. Hakozwe byinshi, twubaka ubunyarwanda, twubaka ubumwe n’ubwiyunge ariko tuzabusigasira gute ko tuzi ko ariyo nkingi ikomeye izatuma tugera ku bindi byinshi. Buri wese abifitemo inshingano.”
Biruta yakomeje avuga ikibazo kikibangamiye ejo heza h’u Rwanda ari abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banizera ko Jenoside ishobora kongera kuba.
Ati “Mu bibazo tugihangana nabyo, haracyarimo rya pfunwe, ikimwaro cya bamwe bakoze Jenoside bananiwe kwakira ibyo bakoze kuko bifite uburemere bukomeye, bagakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside nk’aho bizera ko na Jenoside ishobora kongera. Turacyahanganye nabo kandi tuzakomeza.”
Yavuze ko amayeri abo bantu bakoresha azwi ariyo mpamvu akwiye kwifashishwa hanyomozwa ibyo bavuga.
Ati “Uburyo bakoresha turabuzi, ari ibiganiro nk’ibi barabitanga iyo babonye urubuga, barandika bagasohora ibitabo no ku mbuga nkoranyambaga. Aho hose natwe turahazi, tugomba kujyayo tugahangana nabo kandi ntibiruhije.”
Dr Biruta yasobanuye ko guhangana n’umuntu ubeshya bitagoye ariko bigomba kwitabwaho.
Muri uyu muhango kandi, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, yatanze ikiganiro kivuga ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka za Jenoside.
Bimwe mu bigaragaza ubwo budasa harimo nko gukura abana muri gereza, gucyura impunzi, gutanga ubutabera binyuze mu nkiko Gacaca , gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, kubaka no gusana inzibutso, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, gahunda y’ubumwe n’ ubwiyunge n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO