Dr Bizimana Jean Damascène yabitangarije kuri uyu wa 7 Mata 2018 ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi yavuze ko urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rukunze kwibaza uburyo Habyarimana yaba yarakoze Jenoside kandi yarabaye amaze gupfa.
Asobanura ko mu gisobanuro cya Jenoside ubwacyo nk’uko kigaragara mu mategeko, ari umugambi ukurikiwe n’ibikorwa bigamije kurimbura abaturage bazizwa ubwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhuru cyangwa se idini.
Yagize ati “Mu Rwanda umugambi wo kwica abantu bazizwa ubwoko wari muri politiki ya Habyarimana gupfa rero atawusoje burundu ntibivanaho uruhare rwe.”
Yatanze urugero rw’ijambo Habyarimana yavuze tariki ya 19 Ugushyingo 1982, ari mu Bubiligi yagiye kuganiriza abanyeshuri b’Abanyarwanda bahigaga.
Abo banyeshuri ngo bari bamubajije ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda zari zimaze kwirukanwa muri Uganda.
Habyarimana yasubije ati “Ku byerekeye impunzi, icyo Leta y’u Rwanda yifuza ni uko izo mpunzi ziri mu mahanga zafata ubutaka zigahinga, aho ziri, zashaka akazi zigakora, zashaka undi mwuga ushobora kuzitunga kuko mu Rwanda tutabona aho tuzishyira. Mu Rwanda nta mirima igihari, nta hantu ho kororera hagihari, leta ishaka ko n’Abanyarwanda bari mu Rwanda bishobotse bajya gutura ahandi.”
Dr Bizimana yavuze ko iyo mvugo yonyine igaragaza umugambi wa Jenoside kuko gushyira abantu mu mibereho mibi ugamije ko bapfa, ko babaho nabi biri mu biranga icyaha cya Jenoside.
Bizimana yanavuze kandi ko ku butegetsi bwa Habyarimana hari harashyizweho ibyangombwa by’amananiza; umuturage washakaga gutura mu Mujyi wa Kigali yagombaga kuba afite icyangomwa kibimwemerera (Permis de résidence).
Yakomeje asobanura ko kugira ngo umuntu wese wabonye akazi mu Mujyi abashe kugakora byasabaga ko Komini ibanza kumuha icyo cyakombwa.
Yagize ati “Kugira ngo ugihabwe, kenshi barebaga aho ukomoka, ubwoko bwawe, abantu bakabyimwa bigatuma babura akazi.”
Ikindi cyangombwa uyu muyobozi yatanzeho urugero ni urwandiko rw’inzira rwashyizweho mu 1990, rukaba rwarahabwaga umuntu ushaka kuva muri komini imwe ajya mu yindi. Uru rwandiko rwamaraga iminsi 30, aho yashoboraga kongera inshuro eshatu gusa.
Yavuze ko umugambi wa Jenoside wagiye unagaragarira mu mategeko yagiye ashyirwaho na Leta y’u Rwanda yayoborwaga na Habyarimana.
Yatanze urugero rw’amategeko arebana n’amasezerano mpuzamahanga, aho ku itariki ya 16 Mata 1975 u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside ariko rwifata ku ngingo ya cyenda yateganyaga ko niba igihugu kitubahirije ibikubiye muri ayo masezerano gishobora gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga rwa Loni.
Hari andi masezerano yasinywe tariki ya 1 Werurwe1975 arebana n’uburenganzira mu kwiga, aha u Rwanda rwifashe ku ngingo ya 13 yahaga abaturage bose uburenganzira bungana ku mashuri.
Tariki ya 21 Nzeri 1992, hasohotse inyandiko mu nzengo nyinshi z’ubuyobozi harimo na Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu. Iyo nyandiko yavugaga ko umwanzi w’igihugu ari umututsi yaba mu gihugu cyangwa hanze ndetse n’ibyitso bye, abahutu batishimiye ubutegetsi n’abanyamahanga barongoye abatutsikazi.
Dr Bizimana avuga ko iyo nyandiko yakwirakwijwe mu bigo bya gisirikare ndetse ikwirakwizwa mu nzego za leta inigishwa abaturage.
Yasobanuye ko umugambi wose wa Jenoside waje no kwemerwa na Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe ku ngoma yiyise iy’abatabazi, akaba yaremeye ibyaha yaregwaga mu Rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO