00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Francis Habumugisha yatangije ikiganiro cy’isanamitima no kubungabunga ubuzima

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 August 2023 saa 04:42
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Goodrich Group, Amb. Dr. Francis Habumugisha yatangije gahunda y’isanamitima, komora ibikomere no gufasha abantu kugira amagara mazima binyuze mu kiganiro cyiswe Goodrich Healing Program kizajya gitambuka kuri televiziyo ya Goodrich.

Iki kiganiro kizajya kiba buri munsi guhera saa tatu z’umugoroba kugeza saa tanu, gitangirwemo inama zitandukanye zijyanye n’ubuzima, guteza imbere iby’ubwenge ndetse n’iby’ubugingo.

Dr Habumugisha yavuze ko ari i ikiganiro kizajya cyibanda cyane ku nama zitandukanye abantu bakwiye kwitaho mu mibereho ya buri munsi nko kwita ku mirire iboneye mu guteza imbere ubizima buzira umuze, gusoma ijambo ry’Imana n’ibindi bigamije kubaka umukirisitu.

Yagize ati “Nkuko hari amategeko y’Imana agenga ubugingo hari n’amategeko agenga ubuzima nk’urusengero ndetse n’agufasha kubaho neza.”

Yagaragaje ko cyizafasha mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo agahinda gakabije, abantu biyahura umunsi ku wundi, abangavu baterwa inda ndetse n’urubyiruko rwiyahuza ibiyobyabwenge.

Ati “Twaje gukiza, dukeneye aba-ambasaderi mu turere twose tw’Igihugu, mu mirenge yose, mu tugari ndetse no mu midugudu yose y’Igihugu utibagiwe n’amasibo yose y’Igihugu.”

Amb. Dr. Francis Habumugisha asanzwe ari umuhanga mu birebana n’ubuzima cyane ko ari byo yize mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza Masters ndetse n’Icyiciro gihanitse (Phd) akaba n’umucuruzi.

Ikiganiro cye cyitezweho kuba umuti ku bantu bubatse ingo bahora mu makimbirane y’urudaca bikagira ingaruka cyane mu kugira umuryango udatekanye.

Kizatanga umurongo ku rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rukaba rwarajyanywe mu bigo ngororamuco bikanga ariko binyuze muri cyo bikazashyira iherezo kuko yigisha hanifashishijwe ijambo ry’Imana.

Yagaragaje ko hazafungurwa ibigo bitandukanye bigamije gutanga ubujyanama hirya no hino mu gihugu mu guteza imbere iyi gahunda yo gutanga inama n’isanamitima.

Dr Habumugisha yasobanuye ko yashatse Imana akayibona yamutuma akayisuzugura ariko yasanze bitashoboka ko wabaho utumvira Imana bityo agarutse no gufasha ubwoko bwayo kumenya inzira nyayo yo gukizwa nyakuri.

Biteganyijwe ko hazatangirwamo ubumenyi buzafasha abantu kwikura mu bukene n’uburyo nyabwo bwo gutera imbere binyuze mu buhamya butandukanye.

Turi ibyo turya!

Mu kiganiro cya mbere cyatambukije kuri Goodrich TV kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama 2023, Dr Habumugisha yavuze ko abantu bagizwe n’ibyo barya bityo bakwiye kwita ku mirire yabo.

Yagiriye inama abantu ku birebana n’ibyo barya ibizwi nka Fast Food agaragaza ko bimwe muri byo bitiza umurindi uburwayi bukomeye burimo kanseri, indwara y’umutima n’izindi.
Uyu mugabo yagaragaje ko inzoga n’itabi, imyuka abantu bahumeka yanduye, imiti yo kwa muganga n’amazi yanduye byangiza bikomeye utunyangingo tw’umubiri bikazahaza umubiri.

Hari indwara zinyuranye zirimo izifata ku mutima, indwara zifata utunyangingo tw’amaso, diabète, kanseri zinyuranye, umuvuduko w’amaraso, imitsi, ubudahangarwa bw’umubiri, impyiko n’indwara z’uruhu.

Yasabye Abaturarwanda kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyakwangiza ubuzima n’imibereho yabo cyane ko Roho nzima itura mu mubiri muzima.

Yagaragaje ibintu 10 birimo bingira ingaruka zikomeye ku buzima birimo imbuto z’intuburano, inyama zatunganyijwe, ibyo kurya byashyuhijwe mu byuma bya microwaves, Fanta, ibyo kurya byakorewe mu nganda, ifarine y’umweru, isukari y’umweri, imbuto n’imboga birimo ifumbire mvaruganda, amafi yororwa, ubuto bwacamukijwe inshuro nyinshi n’ibindi.

Imibare yerekana ko nibura 35% bya kanseri zituruka ku byo kurya ariko Dr Habumugisha yagaragaje ko inyunganiramirire zishobora kuba igisubizo ku kwita ku buzima, gukoresha imbuto z’umwimerere, imboga, ibihumyo, ibyatsi n’ibindi.

Reba ikiganiro cyose:

Dr Francis Habumugisha yatangije ikiganiro cy’isanamitima no kubungabunga ubuzima ashimangira ko yahamagawe n’Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages