Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Dr Frank Habineza n'abadepite 50 batanzwe na Democratic Green Party of Rwanda mu turere twa Burera na Musanze two mu Ntara y'Amajyaruguru, Dr. Frank Habineza yavuze ko natorwa muri buri Karere azahageza uruganda rutunganya imbuto nziza y'ibirayi.
Yagize ati "Ubushize ubwo twazaga hano kubasaba amajwi ngo tuzinjire mu nteko, mwarayaduhaye turabashimira, kandi ibyifuzo byanyu ku byo mwadusabye gukora ibirenga 70% byarakemutse, n'ubu rero nimwongera kutugirira icyizere mukadutora munshyigikira kuba Perezida wa Repeburika mugatora n'abadepite bacu, n'ibindi byifuzo byanyu bizakemuka."
Yakomeje agira ati "Twumvise ikibazo cy'imbuto y'ibirayi ihenze cyane aho iy'indobanure itubuye neza igura arenga 1000Frw, nimuramuka mudutoye dufite muri gahunda ko muri buri karere hazubakwa uruganda rutunganya imbuto nziza y'ibirayi ku buryo izajya iboneka hafi vuba kandi ihendutse."
Usibye izi nganda, Dr. Frank Habineza yijeje abo bahinzi, yanemeje ko hazubakwa n'ubuhinikiro buhagije bw'umusaruro uboneka mu bice batuyemo ndetse hakanubakwa n'ubwanikiro bw'uwo musaruro mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi buhaza ubukora agasagurira n'amasoko.
Umukandida Dr. Frank Habineza ari guharanira kwicara mu ntebe y'icyuhiro mu Rwanda na Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi hamwe na Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga bose bahatanye no mu matora yo muri 2017 yegukanywe na Paul Kagame.







Ibitekerezo 0