Umushoramari Dr. Frannie Leautier agiye gufungura sosiyete (Mkoba Private Equity Fund) igura ikanagurisha imigabane y’ibigo bito n’ibiciriritse mu Rwanda. Umugambi wo gufungura iyi Sosiyete Mkoba Private Equity Fund mu Rwanda Dr. Leautier yawutangaje nyuma yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame kuwa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2014.
Aganira n’abanyamakuru, Dr. Frannie Leautier yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame harimo n’iyi gahunda yo gufungura iyi Sosiyete.
Mu biganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame yamushimiye uburyo bakoranye ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Nyafurika ushinzwe kongera ubushobozi- ACBF (Africa Capacity Building Foundation).
Nk’uko yakomeje abitangariza abanyamakuru, gufungura iyi sosiyete mu Rwanda bizafasha ibigo bito n’ibiciritse byo mu Rwanda kwiteza imbere.
Dr. Leautier ati: “Intego yo gushinga Mkoba Private Equity Fund ni ukugira ngo ifashe ibigo bito n’ibiciritse gukora neza, kwamamaza ibikorwa byabo, kuzamura umutungo wabyo ndetse no gukurikirana uko imishinga yabyo itera imbere”.
Kugeza ubu ari mu biganiro na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugirango mu minsi ya vuba azafungure iyi sosiyete.
Amb. Gatete Claver, Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda yavuze ko Dr. Leautier ari inshuti y’u Rwanda kuva ari umuyobozi wa ACBF aho yafashije u Rwanda guhugura abakozi mu Rwanda.
Amb. Gatete yakomeje avuga ko abashoramari nka Dr. Leautier baba bakenewe baza gufasha inganda ziciriritse, zidafite ubumenyi buhagije ndetse n’amafaranga bakazizamura.
Amb. Gatete yagize ati: “Abashoramari bazana ubumenyi ndetse n’amafaranga ngo ni bo u Rwanda rukeneye”.
Sosiyete Mkoba Private Equity Fund izakorera mu bihugu icyenda; Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Ethiopie, Mozambique, Afurika y’Epfo, u Rwanda, Cote d’Ivoire, Sierra Leonne na Liberie.



















TANGA IGITEKEREZO