00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuguke Gakwaya Albert ati: "Guhindura ururimi si uguhutiraho, bigira uko bikorwa"

Yanditswe na

Karirirma A. Ngarambe

Kuya 3 November 2014 saa 10:24
Yasuwe :

Mu minsi mike ishize, nyuma yo gusohoka bwa mbere mu mateka y’u Rwanda itegeko rigenga imyandikire y’Ururimi rw’Ikinyarwanda rikagibwaho impaka, ryavuzweho byinshi cyane rinengwa ku mugaragaro n’abantu benshi b’ingeri nyinshi zitandukanye kandi mu myaka yose, haba abato n’abakuze, aho berekanye cyane bivuye inyuma ko batakwihanganira kubona ururimi rw’Ikinyarwanda rugorekwa bene ako kageni, aba Banyarwanda b’ingeri zinyuranye babigaragaje mu nyandiko zitandukanye mu bitangazamakuru, (…)

Mu minsi mike ishize, nyuma yo gusohoka bwa mbere mu mateka y’u Rwanda itegeko rigenga imyandikire y’Ururimi rw’Ikinyarwanda rikagibwaho impaka, ryavuzweho byinshi cyane rinengwa ku mugaragaro n’abantu benshi b’ingeri nyinshi zitandukanye kandi mu myaka yose, haba abato n’abakuze, aho berekanye cyane bivuye inyuma ko batakwihanganira kubona ururimi rw’Ikinyarwanda rugorekwa bene ako kageni, aba Banyarwanda b’ingeri zinyuranye babigaragaje mu nyandiko zitandukanye mu bitangazamakuru, Radiyo, Interineti no mu biganiro hose, haba mu ngo, mu tubari, mu modoka z’abagenzi, n’ahandi henshi.

IGIHE twagiranye ikiganiro n’Umunyarwanda wiga ibijyanye n’Imitekerereze ya Muntu -Psychologie ( Ph.D Candidate) muri Kaminuza yitwa " Université Pontifique Salésienne de Rome" mu gihugu cy’u Butaliyani, Albert Gakwaya atubwira muri make impamvu abantu benshi bashobora kuba barahungabanyijwe na ririya hindagurika ryifuzwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Yongeyeho ariko, ko kuzana udushya mu rurimi bidahutirwaho, bigira uko bikorwa.

Mu isesengura rye, impuguke Albert Gakwaya yagize ati:

“Nkimara kubona iriya nkuru y’uko ariya mabwiriza yasohotse ndetse bikanavugwa cyane mu bitangazamakuru, nashishikajwe cyane n’ukuntu abantu batandukanye bo mu nzego zitandukanye babaye nk’abahungabanyijwe n’ayo mabwiriza mashya, kandi urebye yasohokanye n’andi mabwiriza menshi, ariko abantu ntibyabateye impungenge nk’izagaragajwe kuri iki kibazo turiho cy’imyandikire n’imivugire y’ururimi rw’ikinyarwanda.

Tutiriwe tujya kure burya buri muntu wese agira ikimuranga (identité), bitewe n’umuco arererwamo kandi avukamo, icyo kimuranga, kandi gihora cyivugurura bikurikije ibihe uko bisimburana, ndetse icyo kirango abagihuriyeho nk’umuco bakibonamo ndetse n’abandi batagihuriyeho bakakibamenyeraho bitewe n’ibikiranga bitandukanye. Ibi ugenekereje ni ibyemezwa n’ umushakashatsi "MASLOW, A. (1972), "Motivation and personality, New York, Harper &Row".

Yakomeje asobanura uburemere bw’ibirango kamere bya muntu, afatiye ku muco

“Buri muco rero ugizwe nibyo abawugize bemera, baha agaciro, ugizwe kandi n’uko ba nyirawo babayeho, ibi byose biha imbaraga abantu bahuriye kuri uwo muco bakiyumvamo ubumwe bikabatera ishyaka ryo kuba umwe biciye nyine muri uwo muco.
Ibiranga abagize uwo muco rero, buri wese biba byaramujemo kuva mu bwana bwe kuko agenda abitozwa ndetse no mu mibanire ye n abandi bahuriye mu muryango umwe, bakaba basa kandi basangiye utuntu twinshi nkuko bigaragazwa na Twagiramutara P. (1980, p.23).« Approche de la notion de culture en général et de la culture rwandaise en particulier » in Education et Culture n°7-8 Juillet-Décembre 1980Ibigize ibiranga abantu (les composants idéntitaires).

Kubera kubana nabyo igihe kinini, bigeraho bikaba bimwe mu bimugize nk’inkingi umuntu atakwikura, cyane cyane nk’ururimi rugize byinshi mu bifasha umuntu mu kwinjiza no kumenyekanisha, ibyo yifitemo, haba amarangamutima ndetse n ibindi byinshi kuko rwa rurimi ni rwo ruba ari nk’insinga iyobora cyangwa iteme n’ikiraro bitwara ya makuru (véhiculer l’information)
Umwe yifuza kugaragaza cyangwa yigaragaza, ndetse n’undi cyangwa n’abandi bakaboneraho kubisobanukirwa nabo bakaba bagira icyo bamutangariza hakabaho umubano mu bantu. ”

Impuguke Gakwaya yabihuje n’ururimi, nka kimwe mu bigize imizi y’umuco

“Muri make buri rurimi ruba rugizwe n’ibimenyetso bishobora gutuma urukurikiye yikoramo amashusho (représentation mentale) y’ibyo abwirwa, bikamutera nawe kuba yagira icyo atangaza kubyo avuga undi nawe akikoramo ya mashusho amufasha kwisobanurira agakino-ngiro mu mashusho undi yamusobanuriye bigatuma bumvikana. Ariko buri kimenyetso kimwe muri ibyo bituma habaho kumvikana kiba gifite kenshi nacyo ibisobanuro bijyanye n’umuco runaka.

Bivuga rero ko icyatumye abantu benshi bagira impungenge zikabije batunguwe n’amabwiriza mashya y’ ikinyarwanda nibwira ko ari uko buri wese yumvise asenyukiye muri we imbere kuko ariya mabwiriza yazanye impinduka zishobora kuba zasenya ibigize abo bantu bahujwe n’uwo muco kuko buri muco ugira umwihariko wawo, bivuga ko n’indimi ziba zifite umwihariko wazo.

Iyo ushubije amaso inyuma, ukareba amateka y’u Rwanda, usanga ibyo Abanyarwanda benshi babuze ahubwo ari ugutozwa kuvuga neza no kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda, abenshi ubu babifitiye inyota bikajyana nyine na ya gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Ntibitangaje rero ko abantu benshi babona ko abagennye ariya mabwiriza, aho kurinda ikinyarwanda ahubwo bakigoretse, bikagaragara nko kutubahiriza inshingano zabo. ”

Albert Gakwaya yanzura avuga ko nta mpamvu y’impinduka zakozwe

“Umuco urakura nibyo ariko mu ndimi igikunda kugaragara ni ukongeramo amagambo mashya bitewe n’uko ibivumbuwe bishya biyakenera kugirango byorohere kandi bisobanuke ku bazakenera kubikoresha. Nta mpamvu zigaragara zatumye bahindura ibisanzwe bizwi kandi bimenyerewe. Kuzana udushya mu rurimi ni byiza ariko bigira uko bikorwa”.

Byakiriwe na Karirima A. Ngarambe
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages