Ubwo Kuri uyu wa Gatanu nibwo abakandida bose batangiye ibikorwa byo kwiyamaza, Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party yahereye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Dr Habineza yageze i Rusizi aherekejwe n’imodoka ya Coaster yuzuye abarwanashyaka bamufashaga gushyushya abaturage.
Abaturage ntibizihiwe ngo baririmbe, wasangaga abazanye na Dr Habineza n’abarwanashyaka ba Green Party baba muri Rusizi ari bo bazamura amaboko bashimangira ko bazamutora.
Ku rundi ruhande, abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko uyu mukandida batamuzi, bakitsa cyane ku kuvuga ko uwo bazi ari Perezida Kagame wa FPR Inkotanyi, wabayoboye neza ibikorwa by’iteramabere bikabageraho.



















TANGA IGITEKEREZO