00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yishimiye imirimo mishya yahawe muri Leta

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 14 February 2015 saa 09:34
Yasuwe :

Dr. Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’intebe yishimiye umwanya mushya w’ubuyobozi yahawe muri Leta nyuma y’amezi hafi arindwi nta mwanya uzwi afite .

Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2015 yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME bigaragara ko Dr. Habumurembyi yagizwe Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor).

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr Habumuremyi yagize ati “Iyo igihugu kikugiriye icyizere urabyishimira, nabyishimiye, nzafatanya na bagenzi banjye ni itsinda ry’abantu wabonye ko bafite ubunararibonye. Tuzafatanya na bagenzi banjye, kugira ngo turebe uko dukora neza.”

Habumuremyi yakomeje avuga ko ibijyanye n’akazi azabimenya akagezemo.Yasimbuye kuri uyu mwanya Dr Iyamuremye Augustin wagizwe Perezida w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye(Rwanda EldersAdvisory Council).

Habumuremyi yahoze ari Minisitiri w’intebe ava kuri uyu mwanya asimburwa na Murekezi Anastase tariki ya 23 Nyakanga 2014.

Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou, nyuma y’ubushakashatsi yakoze hagati y’imyaka ya 2006 na 2011.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Deus Ntakirutimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages