00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Harebamungu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 8 June 2015 saa 11:01
Yasuwe :

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 08/06/2015 yasabiye Dr Harebamungu Mathias wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, guhagararira u Rwanda muri Senegal ku rwego rwa Ambasaderi.

Mbere yo kuva muri Guverinoma, Dr Harebamungu Mathias yari Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y‘Uburezi ushinzwe amashuri Abanza n’ayisumbuye, umwanya yari amazeho igihe kitari gito.

Mu gihe yamaze muri Minisiteri y’Uburezi, yagaragaje imbaraga nyinshi, kuko uretse guhagararira iyo Minisiteri mu mihango n’ibikorwa byinshi bikomeye ku rwego rw’igihugu no hanze, ni we Munyamabanga wa Leta (Minisitiri wungirije) wafashe ibyemezo byinshi mu gihe cye, ugereranyije n’abamubanjirije kuri uwo mwanya muri iyo Minisiteri.

Dr Harebamungu yasize impinduka zikomeye ku burere bw’abanyeshuri

Dr Harebamungu azwiho kuba yarafataga ibyemezo bikomeye, kandi akabikomeraho, kabone n’iyo byabaga byakiriwe impushane.

Bimwe mu byemezo bikarishye yafashe ariko bikagira umusaruro ufatika unakigaragaza ubu, ni uguca ikoreshwa rya Telefoni zigendanwa mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kuko yemezaga ko bibarangaza, ntibige neza.

Ikindi cyemezo ni ugushyiraho uburyo bwihariye bwo gutaha no gutangira amashuri, aho yavuye mu biro bya Minisiteri y’Uburezi akagera no muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo hagashakishwa uburyo abana bajya bataha bakanasubira ku ishuri mu mutekano, kandi badahutajwe.

Ikindi cyemezo cyabaye icyo gusubiza iwabo umunyeshuri watinze kugera ku ishuri, no gukurikirana niba abana bagera iwabo ku gihe batahiyeho koko, mu rwego rwo guca akajagari kabagaho, aho abana bamaraga ibyumweru hagati ya kimwe na bibiri bakizerera hirya no hino (cyane cyane mu bikorwa by’uburara), ababyeyi bakibwira ko abana bageze ku ishuri, abayobozi b’amashuri na bo bakibwira ko abana batinze mu biruhuko.

Ibi byemezo byarwanyijwe cyane n’abanyeshuri b’ibyigomeke, hakaba n’ibyo ababyeyi bitaga gukabya, ariko ubu birashimwa na benshi hafi ya bose ku bw’impinduka nziza ku babyubahiriza.

Amezi yari abaye 11 Dr Harebamungu Mathias ataragira undi murimo ahabwa muri Guverinoma y’u Rwanda, haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Ni na we wenyine wari usigaye atarahabwa umwanya mu bandi bose basohotse muri Guverinoma kuwa 24 Nyakanga 2014.

Dr Harebamungu Mathias, yanditse ibitabo byinshi by’ubuhanga , harimo Thèse yise "Gestion des ressources en eau Population rurale Rwanda", hakaba n’ikindi yise "Le café et les caféiculteurs au Rwanda : Cas du District de Maraba (Butare) dans la province du Sud" yandikanye n’abandi Banyarwanda babiri.

Dr Harebamungu agiye guhagararira u Rwanda muri Senégal, kimwe mu bihugu icumi bimaze iminsi bidafite ba Ambasaderi b’u Rwanda babiruhagarariramo.

Dr Harebamungu Mathias

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages