Yabivugiye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 25 Mata 2019.
Dr Havugimana yagarutse ku mateka y’u Rwanda asobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe atanga ingero umunani zibigaragaza.
Ati “Uyu munsi nashatse kubereka bimwe mu bimenyetso umuntu yagenderaho asobanura ko Jenoside atari ikiza, ari ikintu cyateguwe igihe kirekire kuva mu 1959 kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994.”
Amateka agaragaza ko mu 1931, aribwo Ababiligi bari bakolonije u Rwanda bashyizeho igitabo cyitwaga ‘Ibuku’ cyanditsemo amoko y’Abanyarwanda arimo Abahutu, Abatutsi n’Abatwa.
Yagize ati “Ayo magambo ntabwo bayahimbye yari asanzweho ariko kuyashyira imbere no mu nyandiko byabaye mu buryo bwo kugira ngo babone uko bacamo Abanyarwanda ibice.”
Yasobanuye ko kuba Ababiligi baraciyemo Abanyarwanda ibice bari babifitemo inyungu yo kubatatanya kugira ngo babayobore.
Yagaragaje ko mu by’ukuri n’ubwo Abanyarwanda baciwemo ibice babeshywe kuko nta bwoko buba mu Rwanda kuko nta ‘kuntu abantu badahuje ubwoko bavuga ururimi rumwe, bagahuza n’imyemerere.’
Ati “Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ni ubwoko bumwe bw’Abanyarwanda; bose bavuga Ikinyarwanda, bose baraturanye baravangavanze hose mu gihugu, bafite imyemerere imwe gakondo ya Gihanga.”
Nk’uko yabisobanuye yavuze ko gushyira Abanyarwanda mu moko icyo gihe bareberaga ku mubare w’inka batunze. Ibi byatumaga abantu babiri bava mu nda imwe umwe agirwa Umuhutu undi akaba Umututsi.
Yatanze ingero za bimwe mu bikorwa bigaragaza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Inama yabereye muri Hotel Faucon mu Ukwakira 1959, yari inama ya Parimehutu Perezida Kayibanda Grégoire yari yayijemo baramubaza bati ‘ko utwigisha gutoteza Abatutsi ni bose?’ (…) yarabasubije ngo ni bose, abakire n’abakene, uwo mudashaka mumusenyere agende.”
Dr Havugimana yatanze urundi rugero rw’itegeko ryashyizweho rihana Abatutsi, rikarengera Abahutu kandi bakoze ibyaha bimwe.
Yagize ati “Ni itegeko ryavugaga ko Umuhutu wishe Umututsi cyangwa wononnye ibintu by’Umututsi hagati ya tariki 1 Ugushingo 1959 n’iya 30 Kamena 1962 atazabihanirwa kubera ko yakoraga Révolution (impinduramatwara). Umututsi watewe akirwanaho, akagira Umuhutu yica we agomba kubihanirwa kubera ko yarwanyaga Révolution.”
Iryo tegeko ryari ryashyizweho ryahanaga igice kimwe cy’Abanyarwanda, bigaragaza uko uburenganzira butanganaga.
Ati “Uwo muco wo kudahana uba ugiye mu mitima y’abantu basigara bumva ko kwica Umututsi atari icyaha, umuntu adashobora kubihanirwa.”
Iryo tegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta rimaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ryahaye imbaraga umuntu wese zo guhohotera Umututsi.
Yavuze ko iryo tegeko ryatumye Abatutsi bicwa kuri Noheli mu 1963, ubwo Inyenzi (Inkotanyi) zateraga mu Bugesera.
Icyo gihe ngo muri Perefegitura ya Gikongoro hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 20 barohwa mu migezi ya Rukarara na Mwogo. Mu Rwanda hose hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 30.
Muri Mutarama 1964, Perezida Kayibanda yavugiye kuri Radiyo y’Igihugu ko ‘Inyenzi zibeshye zigafata Kigali n’ubwo bidashoboka, Abatutsi bose bahita bashira.’
Dr Havugimana yavuze ko mu 1975 hari itegeko mpuzamahanga ryashyizweho rijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu u Rwanda rurishyiraho umukono ariko rwifata ku ngingo ijyanye na Jenoside.
Ati “Bifashe ku ngingo ijyanye na Jenoside kuko bari bazi ko ishoboka mu Rwanda.”
Mu 1990, Inkotanyi ziteye igihugu ngo Col Serubuga Laurent wabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), yabwiye Ambasaderi w’u Bufaransa ngo ‘Inkotanyi zirakoze kuko ziduhaye uburyo bwo gutsemba Abatutsi bose tukabamaraho.’
Tariki 22 Ugushingo 1992, uwari Visi Perezida wa MRND, Dr Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya ko ‘Abatutsi bagomba kubacisha muri Nyabarongo bagasubira iwabo muri Abyssinie.’
Yatanze urundi rugero rw’ibaruwa yasinywe n’abasirikari bakuru bavuga ko umwanzi w’imbere mu gihugu ari Umututsi n’Umuhutu wese utishimiye ibyiza by’impinduramatwara yo mu 1959.
Dr Havugimana yavuze ko ibyo bimenyetso biri mu bigaragaza ko Jenoside yateguwe kera hari hasigaye imbarutso yo kuyishyira mu bikorwa.
Ati “Imitima bari barayiteguye, urubyiruko n’Interahamwe bari baratojwe, imipanga yari yataguzwe byose bihari.”
Yakomeje avuga ko nkuko iperereza ryabigaragaje ngo urwitwazo rwari indege ya Perezida Habyarimana yahanuwe.
Ati “Rigaragaza ko yarashwe n’abahezanguni b’abasirikari be batari bishimiye ko Inkotanyi zijya muri Guverinoma.”
Dr Havugimana yavuze ko izo ari ingero nke zigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera.
Yavuze ko n’ubwo igihugu cyaciye mu mateka mabi ariko hari icyizere kuko u Rwanda rwageze ku bukungu, isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge. Yasabye buri wese gushyigikira icyerekezo cyiza cy’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO