00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Kayumba asanga Afurika ariyo yikururira urukiko mpuzamahanga

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 8 October 2015 saa 07:18
Yasuwe :

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha Kuva rwatangira gukora tariki ya 1 Nyakanga 2002, rwakunze kurwanywa n’abategetsi bo muri Afurika bavuga ko rwibasira uyu umugabane bagendeye ku bo uru rukiko rwataye muri yombi n’abo rwaburanishije.

Byakajije umurego ubwo rwatangiraga gukurikirana bamwe mu bayobozi ba Kenya; Uhuru Kenyatta na William Ruto, Perezida w’iki gihugu na Visi Perezida we. benshi bumvaga ko rutakurikirana umuntu akiri ku butegetsi.

Mu mpera za 2014 ubwo Kenya yizihizaga isabukuru y’imyaka 51, Perezida Museveni yagize ati “Mu nama y’ubutaha nzatanga ikifuzo gisaba ko ibihugu byose byo ku mugabane w’ Afurika biva mu rukiko rwa ICC”

Ikindi kimenyetso cyo kutarushaka cyagaragaye ubwo Perezida wa Sudan Omar Al- Bashir yacikaga uru rukiko mu gihe ubutabera bw’ Afurika y’Epfo bwari bwasohoye impapuro zo ku kumuta muri yombi nyuma yo kubisabwa na ICC.

Uko iminsi ishira indi ikaza, imibanire ya ICC n’umugabane wa afurika ukomeza kuba ikibazo.

Nubwo benshi bibaza iherezo, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wamenyekanye cyane mu itangazamakuru no gukurikirana ibya Politiki mpuzamahanga Dr Kayumba Christopher avuga ko urukiko mpuzamahanga rutibasira Afurika ndetse akenshi rukora ibyo Abanyafurika barusabye. Asanga rutazigera rutanga ubutabera bwuzuye kubw’inyungu z’ibihugu bikomeye.

Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE yaragize ati “Icyo nzi ni uko abari muri ruriya rukiko benshi ari abo ku mugabane w’Afurika. Gusa nta gihugu na kimwe ICC yagiye gufatamo umuntu kitabisabye”

Avuga ko Abanyakenya bagiye mu nteko bavuga ko rukiko ari rwo ruzabarenganura muri 2008 babonye bikomeye bararwamagana. Museveni nawe uruvumira ku gahera niwe warusabye gufata Joseph Kony ndetse na DR-Congo niyo yifuje ko Bemba atabwa muri yombi.

Yagize ati “Abavuga ko rubogamye ntabwo bazi amateka y’Afurika ndetse nuko aribo babisaba.Gusa urebye Abanyafurika rufata nibo benshi nubwo ugiye no kureba amakimbirane akomeye ku Isi ari naho abarizwa kurusha ahandi”

Dr Kayumba asanga Afurika ariyo yikururira urukiko mpuzamahanga

Avuga kuri uyu mugabane hakigaragara abaturage bicwa n’abayobozi babo cyangwa abashaka kugera ku butegetsi bishe Abanyafurika ubwabo aribo barwihamagarira .
Ku rundi ruhande ariko Dr Kayumba Christopher avuga ko nanone bigoye kuba uru rukiko rwatanga ubutabera busesuye kuko rukorera mu nyungu z’ibihugu by’ibihangange.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages