00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Mukabaramba yasigiye Minisitiri Shyaka umukoro w’ibibazo byugarije abafite ubumuga

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 2 October 2019 saa 09:40
Yasuwe :

Dr. Mukabaramba Alvera wari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), uherutse kugirwa Senateri, yagaragarije Minisitiri Prof. Shyaka Anastase uko Minisiteri ihagaze mu bijanye n’imibereho myiza y’abaturage, anamusigira inshingano yari afite.

Mu muhango wo guhererekanya izo nshingano wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho Dr. Mukabaramba, yabanje gushimira abo bakoranye mu myaka umunani yari amaze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukomeje kumugirira icyizere.

Mu ishusho y’imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba, yagarutse ku bafite ubumuga avuga ko hari ibimaze gukorwa mu gukemura ibibazo bibugarije ariko bisaba ubufatanye kugira ngo n’ibindi bikemuke.

Yavuze ko muri rusange Minaloc ikwiye kurushaho gukorana na Minisiteri y’uburezi kugira ngo abana bafite ubumuga bige kandi babone ibyangombwa bihariye mu myigire yabo aho biri ngombwa.

Hari kandi gukorana na Minisiteri y’ibikorwa remezo kugira ngo abafite ubumuga bagire uburyo bwo kugera mu nyubako zitandukanye, kugenda mu mihanda no mu modoka rusange, no gukorana na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango kugira ngo abana boye gupfukiranwa kubera ubumuga.

Ati “Tugakorana n’inzego z’ibanze cyane tugakorana n’umujyi wa Kigali kubera ko hari abafite ubumuga bagisabiriza kandi batakagombye gusabiriza, turacyafite ibintu byinshi byo gukora kugira ngo abafite ubumuga babone insimburangingo n’inyunganira ngingo, hari ako bashyira ku matwi kugira ngo bumve neza ntabwo tujya tugaragra, hari inkoni z’abafite ubumugabagendana ugasanga hari abatarazibona, hari utugare. Hari ibintu byinshi tugomba gukora kugira ngo n’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwubahirizwe.”

Ku kibazo cy’inzererezi, yavuze ko ikigo gishinzwe kubigisha, kubagorora no kubasubiza mu buzima busanzwe (NRS) kimaze gukora byinshi mu myaka ibiri kimaze kigiyeho ariko gisabwa byinshi ku buryo harebwa uburyo cyongererwa ubushobozi bw’ingengo y’imari.

Yakomoje kuri gahunda zo gukura abantu mu bukene n’inkunga y’ingoboka y’abageze mu za bukuru, avuga ko ikibazo cyo kutishyurirwa igihe kimaze gukemuka ariko inzego z’ibanze zitaramenyera gutanga raporo ku gihe, aho hari ubwo bishyura ntiberekane ko bishyuye.

Ibindi bigo yavuzeho ko bikwiye gukomeza gufashwa birimo ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside FARG, kigisabwa byinshi birimo kubakira abagenerwabikorwa, inkunga y’ingoboka, uburezi, n’imishinga ibyara inyungu ku bagenerwabikorwa.

Prof. Shyaka Anastase, yashimiye Dr. Mukabaramba ku mirimo yakoze muri Minaloc mu gihe yari ayimazemo, amwizeza ko ibyo asize byuzuye bazarinda ko byasubira inyuma ndetse n’ibitaruzura bakazabyuzuza.

Ati “Ikintu twakizeza tuzashyiramo imbaraga zose zishoboka kugira ngo ibyo usize bicagase tubyuzuze n’ibyo usize byuzuye bidacagata.”

Byari bimenyerewe ko abantu bahererekanya ububasha, hagati y’ucyuye igihe, usimbuwe cyangwa uhinduriwe imirimo n’utangiye imirimo mishya.

Dr. Mukabaramba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, guhera mu Ukwakira 2011.

Si ubwa mbere agiye mu Nteko Nshingamategeko. Yabaye mu Nteko Nshingamategeko y’inzibacyuho kuva mu 1999-2003, naho kuva mu 2003 kugeza mu Ukwakira 2011 n’ubundi yari umusenateri. Ni umuyobozi w’ishayaka rya PPC.

Minisitiri Shyaka ahererekanya ububasha na Dr Mukabaramba
Yavuze ko ashimira umukozi wese bakoranye muri Minaloc
Minisitiri Shyaka yavuze ko bazaharanira kusa ikivi Mukabaramba asize
Yahawe impano yo kumushimira
Abayobozi b'ibigo bishamikiye kuri Minaloc basezeye kuri Dr Mukabaramba

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages