Abanyeshuri b’Abanyarwanda bo mu mujyi wa Gisenyi biga i Goma muri RDC, kuwa 2 Nzeri bangiwe kwambuka ngo bajye gutangira amasomo y’umwaka wa 2019-2020 muri icyo gihugu.
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu bavugaga ko ari mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola, bakabasaba kwiga mu mashuri yo mu Rwanda nubwo abanyeshuri n’ababyeyi batabikozwa.
Dr Munyakazi Isaac, mu nama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’ibigo bikorera mu karere ka Rubavu, ababyeyi n’ubuyobozi bw’akarere yavuze ko icyemezo cyo guhagarika abanyarwanda bajya kwiga i Goma cyafashwe ku nyungu rusange.
Ati’ “Ntabwo icyemezo cyatunguranye twabiganiriyeho n’inzego zose ndetse n’ababyeyi ubwabo kugira ngo twige uko bariya bana twabafasha. Hari impungenge kugirango habe kuramira ubuzima bwabo no kuramira ubuzima bw’abandi kuko twese tuzi ubukana bw’icyorezo cya Ebola aho igeze iza ari umuntu umwe bugacya babaye miliyoni leta, rero ifite inshingano zo kurinda ubuzima bw’abenegihugu bose niba haribyo bajyaga gushaka bakabibona inaha’’.
Ku birebana n’amashami bigaga, yakomeje asobanura ko amasomo n’ubundi bigaga muri Congo ahari mu Rwanda, ikizahinduka ni inyito n’impamyabushobozi bazahabwa.
Ati “Abana bigaga amashami ataboneka hano ariko hano hari afitanye isano nayo bigaga, igihinduka ni izina rya dipolome azabona nk’ibyo bya peterori n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni amasomo twatangiye kwigisha.”
Yavuze ko abigaga muri Congo bamaze kubarurwa, kuburyo aya mezi atatu bagiye guhabwa amasomo yihariye harimo n’icyongereza kuburyo bazatangirana n’abandi muri Mutarama.
Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage kwirinda kujya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe bagiye gushaka ibyo bashobora kubona no mu Rwanda.
Icyorezo cya Ebola muri Congo kimaze guhitana abasaga ibihumbi bibiri guhera umwaka ushize.






Ibitekerezo 0