00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Munyakazi wigeze kuyobora Ikigo cy’Ibarurishamibare yatabarutse

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 6 September 2013 saa 09:20
Yasuwe :

Dr. Louis Munyakazi wigeze kuyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR: National Institute of Statistics of Rwanda) yitabye Imana aho yakoraga mu gihugu cya Ghana, ku wa kane taliki ya 5 Nzeri 2013, azize uburwayi.
Amakuru dukesha NISR avuga ko urupfu rwe barumenyeshejwe n’umuryango we ku mugoroba w’ejo ku wa kane, ubwo batabazwaga.
Dr. Munyakazi yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yaboneye Louisiana muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yahawe muri Animal Science (…)

Dr. Louis Munyakazi wigeze kuyobora Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR: National Institute of Statistics of Rwanda) yitabye Imana aho yakoraga mu gihugu cya Ghana, ku wa kane taliki ya 5 Nzeri 2013, azize uburwayi.

Amakuru dukesha NISR avuga ko urupfu rwe barumenyeshejwe n’umuryango we ku mugoroba w’ejo ku wa kane, ubwo batabazwaga.

Dr. Munyakazi yari afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yaboneye Louisiana muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yahawe muri Animal Science Breeding & Genetics mu mwaka wa 1991, akaba yari n’impuguke mu ibarurishamibare.

Dr Munyakazi wavukiye mu Rwada tariki ya 16 Mata 1954, yayoboye NISR kuva muri Nzeri 2005 kugeza muri Gashyantare 2009 nk’umuyobozi mukuru ku bw’uburambe buhambaye yari afite mu bushakashatsi n’ibarurishamibare.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2003 kugeza 2005 yahawe kuyobora TRAC ikigo cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi kuri SIDA mu Rwanda (TRAC:Treatment and Research AIDS Center-Rwanda).

Mu mwaka wa 1991 kugeza mu kuboza 1995 yakomereje ubushakashatsi Monsanto muri St-Louis Missouri (USA), ubwo yahise akomereza mu kigo Amgen Inc cyo muri California aho yatangaga ubufasha ku bushakashatsi kugeza muri 2003.

Guhera mu kwezi k’Ugushyingo 1989 kugeza muri Muratama 1991, Dr Munyakazi yakoze mu kigo cyo muri Amerika cyitwa Upjohn Co i Kalamazoo muri Leta ya Michigan, akora ubushakashatsi ku buhinzi no kubusesengura.

Mu mwaka wa 2009 yafunzwe akekwaho kwakira ruswa. Akimara kuva muri gereza mu 2010-2011 yahise yerekeza muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya KwaZulu Natal, yigisha gukoresha imibare mu kwimakaza iterambere rirambye.

Kuva mu 2011 kugeza ubwo atabarutse, Dr. Munyakazi Louis yakoraga mu muri Kaminuza ya Kumasi muri Ghana ari umuyobozi w’ishami ry’imibare n’ibaruramibare.

Umwe mu bana be yasize wavuganye na IGIHE yavuze ko umurambo ukiri muri Ghana, ugitegerejwe ngo habone gushyirwaho igihe cyo kumushyingura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages