Ku wa 15 Nyakanga 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Dr Munyakazi igifungo cya burundu y’umwihariko nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama 2018, Urukiko Rukuru rwaburanishije ubujurire bwa Dr Munyakazi, yibanda ku mbogamizi n’inzitizi avuga ko zitahawe agaciro ahubwo agafatirwa ibihano hatumviswe ubwiregure bwe.
Yavuze ko bidakwiye no kwitwa kujurira kuko ngo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwamuburanishije ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rwabikoze atunganiwe kandi abyemerewe n’amategeko.
Munyakazi yavuze ko mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge naho yimwe umwanya wo kwiregura kuko ngo rwamuhaye iminota ibiri mu gihe we yavugaga ko afite ingingo eshanu yari ataravuga ndetse naho ngo yaburanishijwe atunganiwe.
Yavuze kandi ko Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza mu mizi, rwamwimye uburenganzira bwo kuburanira aho icyaha yashinjwaga cyakorewe ngo ruvuga ko ari mu itumba.
Uretse ibyo, Dr Munyakazi yanabwiye urukiko ko yasabye guhabwa CD y’amajwi yashingiweho ahamywa icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ntiyayihabwa ngo ayiyumvire, arusaba ko yayishyikirizwa.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Rwabahizi Théogène, bwavuze ko imyanzuro yafatiwe Dr Munyakazi ikurikije amategeko kandi ko nta burenganzira yimwe ahubwo yakunze gusuzugura inkiko z’u Rwanda, avuga ko zidafite ububasha bwo kumuburanisha.
Rwabahizi yanabwiye urukiko ko Munyakazi yavugaga ko abanyamategeko bahembwa na Leta batamuburanisha ngo bamuhe ubutabera busesuye. Yanavuze ko iyo CD avuga, yayumvishijwe ariko kuko yariho ibintu byinshi yumvishwa ku gice cyarimo ibimenyetso bimushinja, we akavuga ko hari ibyo yaba akinzwe.
Dr Munyakazi yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2016. Umwanzuro w’urubanza uzatangazwa ku wa 25 Mutarama 2018.























TANGA IGITEKEREZO