Mu mpera za 2016 habaye igenzura rinini mu mashuri makuru na kaminuza zikorera mu Rwanda, impuguke zireba niba ayo mashuri atanga uburezi bufite ireme cyangwa afite ubushobozi bujyanye n’ibyo yigisha.
Ibi byatumye kaminuza icumi zibuzwa kongera gutanga amasomo izindi zihagarikirwa amashami amwe zihabwa amezi atandatu yo kuzuza ibyari bidatunganye, zitabikora zigafungwa burundu.
HEC yagaragaje ko izafunzwe by’agateganyo zitari zifite abarimu bahagije kandi bashoboye, zidafite ibikoresho, zifite ibibazo mu miyoborere n’ubukungu.
Zimwe muri kaminuza zujuje ibyo zasabwaga zirafungurwa ariko mu Ukwakira kwa 2017 , HEC yafunze burundu Rusizi International University, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA), Jomo Kenyatta University, Singhad Technical Education Society (STES) na Open University of Tanzania.
Uwo mwanzuro hari benshi utanyuze, bibaza impamvu izo kaminuza zitahawe igihe kinini cyo gukosora ibyo zavugwagaho kutuzuza cyangwa ntizibuzwe kwakira abandi banyeshuri bashya kugira ngo abari basanzwe babanze barangize.
Ikibazo benshi bumvaga ari inshoberamahanga ni icy’ukuntu leta yemereye izi kaminuza gukorera mu Rwanda kuko zari zujuje ibisabwa yarangiza ikarengaho ikazifunga nyuma y’igihe gito ivuga ko zitujuje ibyo zisabwa.
Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr. Emmanuel Muvunyi, ku ya 9 Ugushyingo 2017 ubwo yamenyeshaga abanyeshuri ba Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology ishami rya Kigali uburyo bazafashwa kugira ngo bakomeze amasomo yabo, yavuze ko leta yemerera ibigo bikuru na za Kaminuza gukora ibizi neza ko hari ibyo bitujuje.
Yagize ati “ Mu kwemerera ikigo gukorera mu Rwanda, Kaminuza izana umushinga iti ‘ejo tuzatangira gukora’, nibyo ariko ikavuga iti ‘mu myaka runaka tuvuge irindwi tuzaba dufite amashami ane, dufite abanyeshuri 3500, abakozi 700 inyubako eshatu, isomero, internet… abenshi banaduha ibishushanyo mbonera bateganya kubaka.”
“Iyo twemerera kaminuza ntabwo tuba twiteze ko ibyo batubwira byose babyujuje kugira ngo twemeze ko batangira ibikorwa, ndumva bitaba ari byiza kuvuga ko kaminuza yose igomba gutangiza amasomo mu Rwanda ari uko yujuje ibintu byose bisabwa, ikibaho ni uko tubasaba bike bishoboka bagomba kuzuza byanga byakunda.”
“Tuti ‘Yego ufite umugambi mu myaka iri imbere ariko ushaka gutangirira kuki?’ Bakabitwereka ariko nanone tuti ‘Yego, ariko mu myaka iri imbere ukeneye no kuzubaka isomero, ugashaka abanyeshuri ukubaka n’ibindi bizaborohereza kwiga neza.”
Yongeyeho ko baba biteze ko igihe kaminuza imaze gutangira n’umubare w’abanyeshuri uziyongera; ari bwo HEC ikora igenzura, ikereka ishuri ibikwiye gukorwa, ritabikora rigahabwa igihe cyo kubyuzuza nacyo kitakubahirizwa kigafungwa.
Dr Muvunyi yasabye abigaga muri kaminuza n’amashuri makuru yafunzwe kwishyira mu mwanya wa leta, bakumva ko uwo mwanzuro wafashwe mu nyungu z’igihe kirekire z’igihugu zo kuzamura ireme ry’uburezi ryabo na barumuna babo.
Kugeza ubu abanyeshuri bigaga mu yafunzwe burundu bataka igihombo no kubura aho bakomereza amasomo, bagasaba leta ubufasha.



















TANGA IGITEKEREZO