Dr Naason Munyandamutsa azwi nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango myinshi kwiyubaka harimo n’iy’abacitse ku icumu nka Ibuka, Avega, AERG n’indi ubwo yari umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda.
Ni muri urwo rwego abagize imiryango ya AERG na GAERG mu gutangiza igikorwa cya AERG-GAERG week ku wa 4 Werurwe 2016, bamwunamiye ndetse bemeza ko babuze umuntu ukomeye wajyaga ubafasha mu bihe byo Kwibuka.
Nyuma yo gufata umunota wo kumwibuka,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko uyu mugabo bazagira igihe cyo kumuvuga birambuye, ngo kuko ari umuntu wagize uruhare mu gukomeza Abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Yitangiye ubuzima bw’abacitse ku icumu murabizi kundusha, kugirango yongere abarememo icyizere cyo kubaho. Kuba mwakoze igikorwa nk’iki cyo gushimira, bigaragaza ko nyuma ya Jenoside hari abantu bitangiye abandi, ngirango cyane mwebwe mwari bato yarabafashije ngo mwongere kubaho no kugira imbaraga mufite ubungubu.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) Mirindi Jean de Dieu yabwiye IGIHE ko ibikorwa by’ukwezi kubanziriza icyumweru cy’Icyumano biba ari uguha icyizere abageze mu za bukuru, no gushimira abafashije Abacitse ku icumu mu kwiyubaka n’isanamitima.
Dr Munyandamutsa Naason yitabye Imana ku itariki ya 01/03/2016 azize indwara, akaba yaragiye abona ibihembo bitandukanye mu gufasha abantu bahuye n’ihungabana.




Ibitekerezo 0