Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko izasozwa ku wa 20 Mutarama 2024, izakurikirwa n’indi izwi nka G77, ihuza u Bushinwa n’ibihugu bya Afurika, izaba kuva ku wa 21 kugeza ku wa 21 Mutarama 2024.
Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Museveni, wavuze ko ishingwa ry’ihuriro ry’ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement: NAM) mu myaka 61 ishize, ryabaye umuti wari ukwiye w’ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.
Mu Bakuru Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama harimo Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, William Ruto wa Kenya, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinnée Equatorial, Ranil Wickremesinghe wa Sri Lanka, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Mokgweetsi Masisi wa Botswana.
Abandi ni Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Nana Akufo-Addo wa Ghana, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Faustin Archange Touadera wa Centrafrique n’abandi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wahagarariye u Rwanda.
Ubuyobozi bwa NAM bwari mu maboko ya Perezida wa Azerbaijan, Ilham Heydar Oghlu Aliyev, bwashyikirijwe Perezida Museveni wa Uganda.
Dr Edouard Ngirente yashimangiye akamaro k’ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije isi.
Yavuze ko byaba ibihugu binyamuryango, iby’indorerezi n’imiryango y’indorerezi, bikomeje kugaragaza ukubahana, ubusugire, kudashotorana no kubana mu mahoro.
Yagize ati “Iyi nama ibaye mu gihe mu Rwanda tugiye kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi sabukuru iraduhamagarira ku kongera gutekereza ku kamaro k’amahoro n’umutekano. U Rwanda rukomeje kwiyemeza gukumira amahano nk’aya ku isi hose.”
“Uyu muhate ugaragarira mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino. Mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’umutekano, twe, nk’ibihugu tugomba gukomeza gushyigikira byimazeyo no kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro, by’umwihariko ibigamije gushakira umuti intandaro y’amakimbirane.”
Minisitiri Dr Ngirente, yararikiye abitabiriye iyi nama kuzitabira indi izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, izahuza ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, bidakora ku Nyanja.
NAM ihuriyemo ibihugu bigera ku 120 byo hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!