Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo nirwo rugomba gutangira kuburanisha uyu mugabo w’imyaka 59 wayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe.
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha bishingiye kuri Kaminuza ye ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul.
Yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020. Icukumbura IGIHE yakoze, ryagaragaje ko ko kuva mu 2018, ishuri rye ryatangiye kugira ibibazo by’amikoro, atangira gufata amadeni mu bantu bamugemuriraga ibikoresho by’ishuri, ariko akabura amafaranga yo kubishyura, akabaha sheki azi neza ko nta mafaranga afite kuri banki, abandi akabasaba inguzanyo zo kwishyura ubukode.
Yakomezaga gusaba abo yahaye ayo masheki kumwihanganira, ababwira ko azabishyura amaze kubona amafaranga, ariko babonye ko igihe yagendaga abaha atacyubahiriza, batangira gutanga ibirego muri RIB.
IGIHE yabonye amakuru y’abantu batandukanye baberewemo amafaranga na Dr Habumuremyi aho yose hamwe agera kuri 1,500,000,000 Frw.
Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.
Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase.
Muri Gashyantare 2015 yagizwe Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho kugeza ubu.
Soma inkuru ikubiyemo imiterere y’ibyaha Dr Habumuremyi ashinjwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!