Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (East African Community), Ambasaderi Richard Sezibera, yoherereje ubutumwa bw’ishimwe Minisitiri w’Intebe mushya Anastase Murekezi hamwe na Ambasaderi Valentine Rugwabiza washinzwe kuyobora Minisiteri y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Mu butumwa yagejeje kuri Minisitiri w’Intebe mushya, binyuze muri kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, Ambasaderi Richard Sezibera yagize ati “Nta gushidikanya ko imirimo mishya mwahawe ituruka ku cyizere n’ubushobozi mwagiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe n’abaturage b’u Rwanda kugira ngo muyobore gahunda za guverinoma mushyira mu bikorwa ibyo baharanira".
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Dr Richard Sezibera, yongeyeho ati “Twebwe nk’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, tuzi uruhare rwanyu muri Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kandi twizeye nta gushidikanya ko muzakomeza gutanga umusanzu wanyu mu iterambere n’ubumwe by’u Rwanda ndetse n’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusange".
Dr Richard Sezibera kandi yifurije Ambasaderi Valentine Rugwabiza, Ministiri mushya w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, imirimo myiza, amubwira ko abaturage b’u Rwanda ndetse n’akarere muri rusange bamutegerejeho inama nziza mu kwihutisha gahunda z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Umuryango wose ubategerejeho byinshi birimo ubunararibonye n’inama z’ingirakamaro muri iki gihe uyu muryango ugenda waguka".
Mu izina ry’Umuryango wa Afurika y’Uburasirasuba kandi, Dr Sezibera yanaboneyeho koherereza ubutumwa bwihanganisha Madame Joyce Mapunjo, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Tanzania ishinzwe ubutwererane muri Afurika y’Uburasirazuba, uherutse gupfusha umugabo we, Prof. Zakaria Mwambo witabye Imana tariki ya 19 Nyakanga 2014.
Hejuru ku ifoto: Dr Sezibera, PM Murekezi na Amb. Rugwabiza



















TANGA IGITEKEREZO