00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Tedros yashimye Perezida Kagame wamufashije kugera ku ntsinzi yo kuyobora OMS

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 May 2017 saa 08:27
Yasuwe :

Umunya-Ethiopia, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, watorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yashimye byimazeyo Perezida Kagame wamufashije muri uru rugendo kuva ku munsi wa mbere kugera kuwa nyuma.

Dr Tedros yatsindiye kuyobora OMS mu matora yabereye mu muhezo ku cyicaro cy’uyu muryango, i Genève mu Busuwisi ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2017.

Perezida Kagame yari ashyigikiye ko uyu mugabo atorwa ndetse na mbere y’uko amatora aba Dr Tedros yari aherutse mu Rwanda aho yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu akanamushimira ku bufasha akomeje kumuha kugira ngo abe yatorerwa uriya mwanya.

Nyuma yo gutsindira kuyobora OMS, Dr Tedros yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko ashimira cyane Perezida Kagame ku bufasha bwe muri uru rugendo.

Yagize ati “ Nta magambo mfite nakoresha ngushimira Nyakubahwa Perezida. Ubufasha bwawe bwari ntagereranywa kuva ku ntangiriro kugera ku musozo. Ndanezerewe. Murakoze cyane”.

Perezida Kagame nawe yashimiye Dr Tedros ku kuba yatorewe kuyobora OMS, anavuga ko ari umwanya yari akwiriye ndetse ko cyari igihe cya Afurika muri ubu buyobozi.

Dr Tedros yashimiye Perezida Kagame
Perezida Kagame ari kumwe na Dr Tedros ndetse na Minisitiri Mushikiwabo (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages