00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DRC: Abaturage batewe inkeke n’abarwanyi ba FDLR bakambitse mu mirima yabo

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 11 April 2015 saa 12:25
Yasuwe :

Abaturage bo mu midugudu ya Bukomerwa na Mighobwe, mu gace ka Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru batewe ubwoba n’abarwanyi bagera mu icumi bo mu mutwe wa FDLR bashinze ingando mu mudugudu wabo.

Amakuru aturuka muri ako gace aravuga ko abo barwanyi, bitwaje intwaro nyinshi bakambitse mu mirima y’abaturage batuye muri utwo duce tubiri duherereye mu birometero 200 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, abo barwanyi ba FDLR baherutse no gusarura imyaka y’abaturage batuye agace ka Matsiva no mudugudu byegeranye.

FDLR yafashe gahunda yo kujya mu midugudu yo mu Majyepfo ya Lubero, mu rwego rwo kwivanga n’abaturage b’abasivili kubera gutinya ko ingabo za Congo zishobora kubagabaho ibitero.

Abakuriye ingabo muri Lubero na bo ariko baravuga ko bafashe ingamba zo kurinda abaturage bako gace.

Kuva mu mpera za Mutarama, igisirikare cya Congo cyatangiye ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe wa FDLR nyuma y’uko wanze gushyira intwaro hasi ku bushake.

Ku wa kabiri ushize, Jenerali Léon Mushale, uyobora zone ya 3 mu gisirikari cya Congo,yari yatangaje ko bamaze kubohoza uduce 35 twari twarigaruriwe na FDLR, 21 muri two duherereye muri Kivu y’Amajyepfo, n’aho 14 duherereye mu gace ka pariki ya Virunga.

Yanavuze kandi ko bamaze kwambura intwaro abarwanyi 237, kandi 13 muri bo bamaze kuhasiga ubuzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages