00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Ibyapa byamamaza abakandida biracyagaragara muri Kinshasa

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 December 2018 saa 10:59
Yasuwe :

Nubwo ibikorwa byo kwamamaza abakandida muri RDC, byarangiye ku wa Gatanu nk’uko itegeko rya Komisiyo y’Amatora ryabiteganyaga, kugeza ubu ibyapa byamamaza biracyari hirya no hino mu Mujyi.

Ubusanzwe iyo itariki yo kwamamaza abakandida igeze, ibirango by’amashyaka bihita bikurwa ahantu hose. Gusa ariko imihanda ikomeye ndetse n’ahantu hahurirwa n’abantu muri Kinshasa, haracyagaragara ibyapa byamamaza.

Mu bice bimwe bya Kinshasa, bimwe mu byapa byamamaza usanga bifitwe n’abana bo ku muhanda, biteguye kubigurisha abafite za restaurant.

Radio Okapi yatangaje ko ku bigo byamamaza byari byarakodeshejwe n’aba bakandida kubamamaza, niho usanga byatangiye kuvanwaho.

Umwe muri aba bantu bafite ikigo cyamamaza yagize ati “Twatangiye kuvanaho ibi byapa byamamaza aba bakandida kuko igihe cyarangiye, byagombaga kumara ukwezi kumwe, niyo mpamvu turimo kubivanaho tubakisimbuza ubutumwa bw’abakiriya bacu dusanzwe dukorana.”

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryari ryasohowe tariki ya 21 Ugushyingo 2018, Komisiyo y’Amatora muri RDC yari yabwiye abakandida ko bagombaga kuvanaho ibyapa byamamaza mbere ho amasaha 24, no kuba biri muri metero 100 y’ahagomba kubera amatora.

Komisiyo y’Amatora iherutse kandi kwimura amatora ya Perezida yari ateganyijwe ku cyumweru tariki 23 Ukuboza, ashyirwa nyuma y’icyumweru kimwe ku wa 30 Ukuboza 2018.

Aya matora yimuwe mu gihe hari hakiri urujijo kuri yo nubwo Komisiyo y’Amatora yari yakomeje kuvuga ko azaba nta gisibya.

Ibi bibaye mu gihe kandi hashize iminsi mike inyubako yarimo ibikoresho by’itora ifashwe n’inkongi y’umuriro i Kinshasa, ibikoresho n’imashini z’ikoranabuhanga zisaga 8000 zirashya.

Ibyapa byamamaza abakandida biracyari mu mihanda mu gihe itariki yo kwiyamamaza yarenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages