Uyu muyoboro wiswe ‘Kwibuka 28’ uzatangira gukora ku wa kane tariki 7 Mata kugeza ku wa Gatatu, 13 Mata 2022 [uzamara icyumweru], ukazajya ugaragarira kuri channel ya 197.
KWIBUKA 28, izajya yerekana ibiganiro bigaruka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibimaze kugerwaho rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge rukomeje.
Muri uku Kwibuka ku nshuro ya 28, uyu muyoboro uzajya ukurikirana kandi ubagezeho ibiganiro bitandukanye, ubuhamya, hamwe na gahunda z’urubyiruko zateguwe n’inkuru z’ubusesenguzi.
Uyu muyoboro uzajya ukora umunsi wose amasaha 24, uzajya ugeza ku bawukurikiye gahunda zitandukanye harimo: Porogaramu z’abana ziswe ‘Junior React’, zikubiyemo ibiganiro bizajya bifasha abakiri bato gusangira ibitekerezo byabo ku ngaruka za Jenoside kandi bagaragaza ibyifuzo by’u Rwanda rwunze ubumwe kandi rushya.
Hari kandi ikiganiro cyiswe ‘Then and Now’nacyo kizajya gitambuka imbonankubone. Iki ikiganiro kizajya giha urubuga abatumirwa kugira ngo baganire ku ngingo zinyuranye mu buryo bw’imibereho, ubukungu na politiki byerekeranye na Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!