Mu kiganiro umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Nzamwita Vincent Degaule yagiranye na IGIHE yasobanuye byinshi ku mpamvu rutahizamu Kagere Meddie kuri ubu uhagaze neza mu ikipe ye ya Gor Mahia adahamagarwa mu Mavubi.
Yavuze ko kuba atarabona ibyangombwa bimuhesha ubwene gihugu bw’u Rwanda adashobora guhamagarwa kuko nyuma y’ibibazo bya Birori Daddy hafashwe imyanzuro ku muntu wemerewe gukinira Amavubi n’ibyo agomba kuba yujuje.
Degaule ati:” Hari inzira binyuramo kugira ngo umukinnyi ahamagarwe mu ikipe y’igihugu. Ikibazo cy’ibyangombwa nk’abanyarwanda muzi icyo byadukoreye niyo mpamvu twamaze gufata umwanzuro ndakuka kandi ntituzawusubiraho.”
“ Ni amabwiriza y’igihugu kugira ngo tudasubira muri bya bibazo twagize mu minsi yashize.”
Yakomeje avuga ko FERWAFA idashinzwe guha abantu ibyangombwa. Umuntu ku giti cye ariwe wisabira iyo abikeneye bityo Kagere agomba gutera intambwe niba ashaka kongera gukinira ikipe y’igihugu.
Ku rundi ruhande perezida wa FERWAFA asanga ikibazo gikomeye Amavubi afite atari ba rutahizamu ahubwo akabona ko cyashakirwa ahandi ndetse n’abahari bagahabwa ikizere.
Yagize ati:” Simbona ko ikibazo Amavubi afite ari ba rutahizamu. Nonese abo dufite sibo batsinda ibitego muri shampiyona? Mu ikipe y’igihugu se bazatsinda ibitego gute kandi mubaca intege mubabwira ko Amavubi atatsinda adafite Kagere?”
“Ese igitego cyatsinzwe muri Mozambique cyatsinzwe na Kagere cyangwa cyatsinzwe na Sugira? Niba ahasheje igihugu amanota atatu hanze mugakomeza kumuca intege yakora iki? Simvuze ko na Kagere atadufasha ariko duhe abo dufite umwanya.”
Degaule yakomeje avuga ko igihe cyari kigeze kugira ngo n’abana b’abnyarwanda bahabwe amahirwe yo gukina kandi abafitiye ikizere.
Kagere Meddie yakinnye umukino wa mbere mu Mavubi mu 2011 u Rwanda rukina na Benin aba ari we utsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo. Yakiniye u Rwanda imikino 29 arutsindira ibitego 9.
Ku ruhande rwe agaragaza inyota yo kugaruka mu ikipe y’igihugu ndetse yanditse asaba ibyangombwa ariko avuga ko yategereje igisubizo amaso agahera mu kirere.
Kagere Meddie yageze mu Rwanda mu 2008, yakiniye amakipe atandukanye nka Kiyovu Sports, Mukura VS, Atraco FC, Police FC, Rayon Sports, yanakinnye ku rwego mpuzamahanga i Burayi no muri Tuniziya mbere yo kwerekeza muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia akinira ubu.
Kagere yatowe nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona ya Kenya mu kwezi kwa Nzeli nyuma yo gutsinda ibitego bine mu mikino ine yakinnye muri uko kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO