Uyu muryango ugaragaza ko benshi mu bana bata ishuri mu Rwanda, usanga bituruka ku mibereho mibi, abandi bakaba bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi iterwa n’icyuho cyo kuba badafite ba se cyangwa se babafite ariko basa n’abadahari.
Dusengumuremyi Anathole ashingiye ku rugero rwo muri kamwe mu Tugari tugize Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma aho abana 30 bari barataye ishuri tariki 7 Gashyantare 2022 barisubijwemo, yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko hari benshi mu gihugu batasubiye kwiga ubwo uyu mwaka w’amashuri watangiraga.
Ni ikibazo gikomeye kuko guta ishuri ku mwana bivuze gupfa kw’ejo he hazaza, ibintu bibera umutwaro igihugu.
Dusengumuremyi yavuze ko abo bana usanga ubuzima babamo bufite icyuho cy’umubyeyi w’umugabo harimo abafite ba se babihakanye, abagiye gupagasa ntibagaruke, abagiye batavuze aho bagannye ndetse n’abahari ariko nta nshingano bafite.
Yagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga, umubyeyi w’umugabo akumva inshingano ze kugira ngo ejo h’abana be habe heza.
Umuryango VMVP ugaragaza ko umwana uvutse afite iki cyuho usanga ahora mu bwigunge hakaba n’abatangira kugoka bakiri bato kugira ngo bazibe iki cyuho, ibi ngo bituma bamwe bisanze mu buzima bubashora mu byaha.
Icyakora, Dusengumuremyi yagaragaje ko Leta n’abafatanyabikorwa na bo hari icyo bashobora gukora ngo abana bataye ishuri barigarukemo ndetse n’abaririmo batarivamo cyane cyane abo bizwi ko bafite ubuzima bubi mu ngo iwabo.
Mu byakorwa harimo kubishingira mu kurya ku mashuri kuko hari abarivamo kuko iwabo badafite ibyo barya birimo imbuto n’ibindi.
Umuryango Voice In Millions of Voiceless People washinzwe muri Kamana 2021 ku gitekerezo cya Dusengumuremyi Anathole na we waciye mu buzima bushaririye akiyemeza gukora ubuvugizi ku bantu nk’aba. Ugamije gukorera ubuvugizi no gufasha abafite intege nke cyane cyane hibandwa ku byiciro byirengagijwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!