Ni ikibazo yagaragarije Perezida Kagame Paul ubwo yasuraga abaturage bo muri ako karere kuri uyu wa kabiri muri gahunda yo kuganira na bo.
Uwamahoro yavuze ko kuba abo baturage bubatse Ibiro by’Akarere mu mwaka wa 2016 batarishyurwa bibatera ipfunwe.
Ati “Dufite abaturage barenga 50 bambuwe na Rwiyemezamirimo igihe yubakaga inzu y’akarere. Dutewe ipfunwe no gukorera mu karere abaturage bakubatse bagifitiwe ideni na rwiyemezamirimo.”
Uwamahoro yasobanuye ko iyo basesenguye icyo kibazo basanga hari impamvu nyinshi z’amategeko zituma ayo madeni atinda kwishyurwa.
Ngo bishingiye ahanini ko bimwe muri ibyo bibazo biba byaragejejwe mu nkiko bikaba bisaba gutegereza imyanzuro y’imanza.
Abo baturage bose batarishyurwa ayo bakoreye mu kubaka Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ni 54 naho amafaranga baberewemo agera kuri miliyoni 30 Frw.
Abo batarishyurwa barimo abafundi, ababafasha (abayede) n’abandi bagiye bahakora imirimo itandukanye ijyanye n’ubwubatsi.
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe ifite ibyumba 55; yuzuye mu Ukuboza 2016 itwaye miliyoni 788 FRW.





Ibitekerezo 0