Ibigo by’ abikorera haba mu Rwanda no mu karere k’ Afrika y’ uburasirazuba, binenga abanyeshuri barangiza amashuri makuru na za kaminuza kutagira ubumenyi buhagije mu byo baba barize. Ibi kandi byemezwa n’ inama nkuru ya za kaminuza muri EAC, ariko bakavuga ko ubumenyi bw’amagambo baba babufite, bakazitirwa no kutagira ubumenyingiro mu byo bize.
IUCEA ifatanyije n’ abikorera bo mu karere, ngo hari gutegurwa gahuda yo guhuza imirongo y’ amasomo yigishwa muri za kaminuza zo mu karere. Ibi ngo bizatuma abanyeshuri bashobora kwiga mu bihugu bigize uyu muryango, banasangire abarimu mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ uburezi.
Mu kiganiro n’ abanyamakuru, Innocent MUGISHA umuyobozi mukuru w’ inama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (HEC), yavuze ko ibi bitavuze ko integanyanyigisho zizahuzwa ijambo kurindi. Ngo hazashyirwaho ibipimo muri buri gihugu bazajya bareberaho ko umuntu yize kandi ashoboye gukora umurimo runaka.
Yagize ati “Niba twigisha isomo hano mu Rwanda, umunyeshuri azarangiza kaminuza afite ubumenyi bw’ ibanze buhuye n’ ubw’ uwize mu zindi kaminuza zo mu karere. Ntabwo isano iri mu nteganyanyisisho”
Guhuza uburyo bwo kwigisha muri za kaminuza muri EAC, ngo bizafasha gukemura ikibazo cy’ abarimu badahagije kikigaragara muri aka karere.
Ibi kandi ngo bizanafasha abanyeshuri gukomereza amasomo muri kaminuza zo mu bihugu bigize uyu muryango, mu gihe waba uvuye mu gihugu kimwe ujya mu kindi.



















TANGA IGITEKEREZO