00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAC irihagije ku ngufu z’amashanyarazi- Dr Albert Butare

Yanditswe na

Mihigo J B

Kuya 22 September 2015 saa 09:56
Yasuwe :

Dr. Albert Butare wigeze kuba umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru The East African ko ibihugu bigize akarere ka Afurika yUiburasirazuba, bifite ingufu z’umuriro zihagije zabifasha kugera ku iterambere ryabyo.

Dr Butare uherutse no guhabwa igihembo mu guteza imbere urwego rw’ingufu muri Afurika y’Uburasirazuba, avuga ko mu myaka yashize, ibihugu byinshi byo muri aka karere byakoreshaga ingufu gakondo zirimo nk’inkwi, amakara ndetse n’ibyatsi byasigaye mu murima; ibi bikaba byari bigize 70% by’ingufu zakoreshwaga muri aka karere.

Akomeza avuga ko n’ubwo ingufu zikiri nkeya, ariko ngo leta zo muri ibi bihugu zashoye amamiliyari menshi mu guteza imbere ingufu, bikaba bitangiye gutanga umusaruro kuko, ibi bihugu bikeneye gutera imbere ku buryo bwihuse, akaba ari yo mpamvu imirimo myinshi ikenera ingufu.

Yagize ati “Ibihugu byo muri aka karere byashyize imbaraga mu gushakisha ingufu; aho twatanga nk’urugero rwa Kenya iteza imbere ingufu z’amazi, Tanzaniya ikoresha gaze gakondo ndetse n’u Rwanda ruteganya gucukura gaze metane yo mu kiyaga cya Kivu. Bityo nko muri 2030 ibihugu byose bizaba bifite ingufu zihagije […]”

Umunyamakuru kandi yamubajije ku gihembo yegukanye cyo guteza imbere urwego rw’ingufu muri Afurika y’Uburasirazuba, Dr Albert asubiza ko byatewe n’ibyo yakoze akiri umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu mu Rwanda, aho yagiye akora imishinga mito ndetse n’iminini igamije guteza imbere ingufu.

Dr Albert Butare yabaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu mu Rwanda kuva muri 2004 kugera muri 2009.

Kuri ubu ni umuyobozi w’ikigo Africa Energy Services Group (AESG), gifite ikicaro i Kigali, kikaba gifite n’ishami Dar es Salaam muri Tanzaniya.
Dr Albert Butare amaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’ingufu.

Dr Butare Albert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages