Ikigo ‘East African Drivers and Vehicles Ltd’ (EADV) gitanga serivisi zo gutwara abantu no gukodesha amamodoka kiratangaza ko intego yacyo ari ugukura akajagari muri serivise zigenga zo gutwara abantu, umuntu ukeneye imodoka ku giti cye, akayibonera igihe kandi yujuje ibyangombwa byose.
EADV ni ikigo gikorera muri Kigali, gikora serivisi zo gukodesha imodoka z’abageni, imodoka zo gutemberamo, imodoka z’ingendo n’izitwara abantu n’imizigo. Iki kigo kigararagaza ko usibye gutwara abantu muri rusange (Public Transport) hari abantu bakenera imodoka zibatwara kubera gahunda zabo bwite baba bafite. Ibi ngo nibyo byatumye bifuza gusubiza neza iki kibazo.
Jean Claude Wibabara, umuyobozi mukuru w’iki kigo mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuzeko ahanini abakiriya babagana ari ababa bashaka imodoka bwite zo gukoresha muri gahunda zabo.
Yagize ati “Hari igihe umuntu aba afite gahunda ye, bigatuma adashobora gutegereza imodoka rusange. Hari n’igihe umuntu kubera urwego arimo n’aho agiye ashobora gishaka imodoka imutwara uwo munsi, yewe ntiwakwibagirwa na ba mukerarugendo cyangwa abakobwa n’abasore bifuza gutembera, siko bose bagenda mu modoka rusange. Aba rero nibo dufasha cyane”.
Mu modoka bakodesha, bashobora guha umushoferi umukiriya wabo uri bumutware igihe cyose n’aho yifuza, cyangwa se bakamukodesha imodoka akitwara mu gihe afite ibyangombwa bimwemerera gutwara imodoka.
Jean Claude ati “Ushobora kuba ushaka kujya gusura ababyeyi mu cyaro, ushaka no kugira ibintu ubashyira, uraza tukaguha imodoka n’umushoferi ugutwara aho kugirango ugende urwana n’imizigo baikira bapakurura”.
Ku bantu bari muri Kigali bifuza imodoka zo gukoresha umunsi wose, ibiciro byiza bitandukana ugendeye ku yo wifuza. Imodoka ya JEEP (VIP) ni uguhera ku 150,000Frws, ushobora kandi kubona imodoka ku bihumbi 120, ibihumbi 80, ibihumbi 70 cyangwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibi biciro biba birimo amafaranga yo kugura amavuta na lisansi(Fuel) y’umunsi wose ndetse n’umushoferi wo kutwara umukiriya. Ibi biciro ariko si ihame bishobora kumvikanwaho bitewe n’igihe umuntu akeneye imodoka.
Uretse gukodesha imodoka zo kugendamo ku bantu ku giti cy’abo, EADV inafasha abantu gutumiza no kugura imodoka zigezweho, bashobora kandi no gutanga serivisi zo gutwara abantu n’ibintu ku bantu ku giti cyabo.
Mu Rwanda imbere EADV ifite abashoferi 20, naho muri EAC yose ifite abasaga ijana. Mu byo ikora kandi harimo gufasha ba mukerarugendo gutembera no kumenya uduce dutandukanye tw’igihugu. Hanze ya Afrika, EADV ikorana na UAE.
Aho wabasanga
Ibiro bikuru bya EADV biri i Kigali aho bita kuri ETO mu muturirwa wa mbere w’inyubako ikoreramo Kigali Auto Parts ahegeranye na Auditex. Ushobora kubahamagara kuri 0788355551/0788312970 cyangwa ukabandikira [email protected] bakagufasha kumenya byinshi kuri serivisi batanga.
Ubwoko bwa zimwe mu modoka bakodesha


















TANGA IGITEKEREZO