00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

East African University Rwanda yatanze impamyabumenyi za mbere ku banyeshuri 109 (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 October 2018 saa 08:16
Yasuwe :

East African University Rwanda yatanze impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) ku nshuro ya mbere, zishyikirizwa abanyeshuri 109 barimo abarangije mu ishami ryo gufata amashusho mbarankuru no kuyatunganya.

Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018 mu Karere ka Nyagatare, ari naho iyi kaminuza ikorera.

Abanyeshuri 109 barimo abagore 57 n’abagabo 52 barangije mu mashami atanu ariyo Uburezi, Itangazamakuru, Ubucuruzi n’Icungamutungo, Ubugeni n’ubukorikori no Gufata amashusho mbarankuru no kuyatunganya.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi, Samuel Mulindwa, yasabye abarangije muri iyi kaminuza kujya hanze batagamije gusaba akazi, ahubwo bagamije gushyira mu bikorwa ibyo bize bakaba aribo bagatanga.

Ati “Icyo leta ibifuzaho ni uko mujya ku isoko ry’umurimo mugakoresha ubwenge bwanyu n’imbaraga zanyu mu guhanga udushya n’imirimo itandukanye hagamijwe kwiteza Imbere, ntimuze mugamije gukorera abandi ahubwo muze mugamije kuba ba rwiyemezamirimo.”

Yanashimiye ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwatekereje kwegereza abatuye Nyagatare Kaminuza nk’iyi, abizeza ubufatanye na leta y’u Rwanda mu kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuyobozi wa East African University Rwanda Prof. Joseph Gahama yavuze ko bitewe n’ubumenyi baha abanyeshuri, bizeye ko abarangije bafite ubushobozi bwo kwihangira umurimo no guhatana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Ati “Nk’umuntu urangije mu ishami ry’abafata amashusho mbarankuru bakanayatunganya uwo azarindira gute akazi ka leta? Abenshi barangije no kwihangira imirimo bari hano ku ishuri kuko hari byinshi bakoraga bikabinjiriza. Ikindi turifuza ko abanyarwanda batugana kuko amashami dufite amenshi ari ayo wakwiga ukaba wanaba rwiyemezamirimo.”

Uwavuze mu izina rya bagenzi be bahawe impamyabumenyi, Ncondo Wilber, yashimiye abarimu n’abayobozi ku bumenyi n’uburere babahaye, abizeza ko bagiye kubukoresha neza mu kwiteza imbere banagaragaza isura nziza y’iyi kaminuza.

East African University yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015. Yatashywe ku mugaragaro kuri iki Cyumeru mbere y’uko itanga impamyabumenyi ku bayirangijemo.

Yashinzwe na Prof.AL-Haj Badru Kateregga n’umugore we Jolly Irankunda Kateregga.

Gutanga impamyabumenyi byabimburiwe n'umutambagiro unogeye ijisho
Abarimu n'abayobozi ba East African University Rwanda bakoze umutambagiro wabimburiye gutanga impamyabumenyi
Ncondo Wilber wavuze mu izina rya bagenzi be bahawe impamyabumenyi, yavuze ko ubumenyi bahawe biteguye kubugaragariza abanyarwanda
Prof Emeritus Badru ddungu Kateregga watangije iyi kaminuza, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC, Mulindwa Samuel yasabye abanyeshuri barangije, kwihangira imirimo
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Samuel Mulindwa mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda yashimiye Irankunda Jolly wagize igitekerezo cyo kuzana iyi kaminuza i Nyagatare, agamije guteza imbere abana b'abanyarwanda
Umuyobozi w'Icyubahiro wa East African University Prof. Mondo George Kagonyera ubwo yatangizaga uyu muhango
Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri ubwo bishimiraga impamyabumenyi babonye
East African University Rwanda yafunguwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi ari kumwe n'umuyobozi w'ikirenga w'iyi kaminuza ndetse n'abandi bayobozi batandukanye
Iyi nyubako iri hagati mu mujyi wa Nyagatare niyo ikorerwamo na East African University Rwanda
Kabwera Olive wabaye uwa mbere mu barangije yahembwe mudasobwa na Banki ya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages