Ibi byatangajwe na Mugisha Emmanuel umuyobozi w’uwo muryango, ubwo kuri uyu wa gatanutariki 7 Gicurasi 2015 harebwaga iby’ibanze bizagenderwaho mu gutora abanyamakuru n’ibiganiro bikunzwe kurusha ibindi.
Mugisha atangaza ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka Itangazamakuru.
Yagize ati: “Iki gikorwa twagiteguye tugamije guteza no gutanga umusanzu wacu iterambere ry’Itangazamakuru kuko bizatuma abanyamakuru bongera ubunyamwuga, kuko bazaba babona ko hari abakurikirana ibyo bakora kandi bakabikunda.”
Mugisha kandi avuga ko umwihariko uzaba uri mu gutanga ibi bihembo ari uko abaturage bose bazahabwa amahirwe yo kwitorera abanyamakuru bakunda kandi babona bakoze neza kurusha abandi mu biganiro bitandukanye, haba ku maradiyo na za televiziyo zikorera hano mu Rwanda.
Aisha Uwimana wari uhagarariye Kaymu Umufatanyabikorwa w’umuryango East African Youth Development muri iki gikorwa, yatangaje ko na bo bishimiye gufasha mu guteza imbere umwuga w’Itangazamakuru.
Biteganijwe ko amatora azakorerwa kuri internet, akazatangira nihamara kwemezwa ibizagenderwaho ku buryo bwa burundu, ari na byo bizatuma hamenyekana abazatorwamo abanyamakuru bayobora ibiganiro bikunzwe kurusha ibindi.
Amatora azarangira kuwa 15 Kamena 2015, abazarusha abandi bakazahembwa ku itariki ya 20 Kamena uyu mwaka, ubwo hazaba hatangwa ibihembo ku biganiro bigera kuri 23 bitandukanye byo ku ma radiyo na televiziyo byatambutse mu 2014.
@samkwizera28



















TANGA IGITEKEREZO