00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EAYD igiye guhemba Abanyamakuru bayobora ibiganiro bikunzwe cyane n’abaturage

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 9 May 2015 saa 02:48
Yasuwe :

Umuryango (East African Youth Development/EAYD) wateguye igikorwa cyo guhemba Abanyamakuru babaye indashyikirwa mu biganiro bikunzwe n’abaturage bitambuka kuri radiyo na televiziyo zitandukanye kandi bikazajya bikorwa buri mwaka.

Ibi byatangajwe na Mugisha Emmanuel umuyobozi w’uwo muryango, ubwo kuri uyu wa gatanutariki 7 Gicurasi 2015 harebwaga iby’ibanze bizagenderwaho mu gutora abanyamakuru n’ibiganiro bikunzwe kurusha ibindi.

Mugisha atangaza ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka Itangazamakuru.

Yagize ati: “Iki gikorwa twagiteguye tugamije guteza no gutanga umusanzu wacu iterambere ry’Itangazamakuru kuko bizatuma abanyamakuru bongera ubunyamwuga, kuko bazaba babona ko hari abakurikirana ibyo bakora kandi bakabikunda.”

Mugisha Emmanuel, Umuyobozi wa East African Youth Development

Mugisha kandi avuga ko umwihariko uzaba uri mu gutanga ibi bihembo ari uko abaturage bose bazahabwa amahirwe yo kwitorera abanyamakuru bakunda kandi babona bakoze neza kurusha abandi mu biganiro bitandukanye, haba ku maradiyo na za televiziyo zikorera hano mu Rwanda.

Aisha Uwimana wari uhagarariye Kaymu Umufatanyabikorwa w’umuryango East African Youth Development muri iki gikorwa, yatangaje ko na bo bishimiye gufasha mu guteza imbere umwuga w’Itangazamakuru.

Biteganijwe ko amatora azakorerwa kuri internet, akazatangira nihamara kwemezwa ibizagenderwaho ku buryo bwa burundu, ari na byo bizatuma hamenyekana abazatorwamo abanyamakuru bayobora ibiganiro bikunzwe kurusha ibindi.

Amatora azarangira kuwa 15 Kamena 2015, abazarusha abandi bakazahembwa ku itariki ya 20 Kamena uyu mwaka, ubwo hazaba hatangwa ibihembo ku biganiro bigera kuri 23 bitandukanye byo ku ma radiyo na televiziyo byatambutse mu 2014.

@samkwizera28


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages