Mu Ugushyingo 2019 nibwo Ecobank yatangije poromosiyo ya Ryoherwa na EcobankPay, iha amahirwe abakiliya bakoresha EcobankPay bishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye mu maguriro bifashishije ikoranabuhanga mu kugabanya ingano y’amafaranga ahererekanywa mu ntoki n’asanzwe acibwa abacuruzi iyo bishyuye bakoresheje amakarita.
Icyo gihe itangizwa, ubuyobozi bwa Ecobank bwahishuye ko izanafasha abakiliya n’abacuruzi bayikoresha gutsindira ibihembo birimo televiziyo [Flat Tv], telefoni zigezweho, frigo n’itike z’indege zijya mu Bushinwa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bakanishyurirwa ibizabafasha igihe bazaba bariyo.
Bwavuze ko “Ibyo ari ibihembo bya buri kwezi, ariko hari n’ibya buri wa gatanu, aho tuzajya tujya mu maguriro atandukanye dutungure abakiliya, uguze yifashishije ubu buryo tumuhembe.”
Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2019 nibwo abanyamahirwe batatu batsindiye ibihembo by’Ugushyingo babishyikirijwe.
Umwe yatsindiye televiziyo ifite Pousse 32, undi ahabwa frigo n’uwatahanye telefoni.
Umulisa Diana wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo watsindiye frigo yavuze ko akimenya ko Ecobank Rwanda yatangije iri koranabuhanga yahise atangira kurikoresha, ahantu agiye guhahira akabanza kubabaza niba bakoresha EcobankPay.
Ati “Uko najyaga kwishyura aho mpahiye, icya mbere nabanzaga kubabaza niba bafite EcobankPay. Icyo nabwira abantu, ni ukubashishikariza gukoresha ubu buryo kuko buroroshye kandi burizewe kuko utagendana amafaranga mu mufuka, byose ubikora na telefoni yawe.”
Yavuze ko atibuka inshuro yishyuye akoresheje EcobankPay ariko inshuro zose yagiye guhaha yabanzaga kubabaza niba bafite ubu buryo kubera ko yabukunze.
Ati “Iki gihembo kiranshimishije cyane, kubera ko nanatangiye kubukoresha iyi poromosiyo itaranatangizwa.”
Nyuma yo guhemba aba banyamahirwe, Ecobank Rwanda yatanze impano isanzwe itanga buri wa gatanu, aho yazihaye abakoresheje EcobankPay mu iguriro rya Sharma riherereye mu Mujyi wa Kigali.
Ndahayo Aloys utuye i Nyamirambo wari umaze kugurayo ibicuruzwa yavuze ko yahisemo gukoresha EcobankPay kuko ari uburyo bujyanye n’igihe butamusaba kugendana amafaranga.
Ati “Njyewe na gaz yo gutekesha nyigura ku mucuruzi duturanye nkoresheje EcobankPay kuko nta kindi kiguzi bisaba kandi ni n’uburyo bujyanye n’igihe.”
Hakizimana Jackson wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Nashimira Ecobank kuko kugira ibintu barangiza bakaguha impano irenze ibyo wahashye nta handi wabisanga uretse muri Ecobank.”
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha Ibikorwa bya Ecobank Rwanda, Mana Désiré, yavuze ko uretse impano zitangwa buri wa gatanu, hasigaye ibihembo by’amezi abiri n’ibizatangwa irushanwa risojwe.
Ati “Iyi gahunda yorohereza abakiliya cyane kuko tujya kuyitekereza ni uko twashakaga ko bagendana na gahunda ya Leta yo kugabanya amafaranga ahererekanywa mu ntoki mu gihe cyo kwishyura.”
“Nka Ecobank rero banki ikomeye, ifite inshingano zo guhindura abantu bakagendana n’ibigezweho cyangwa ikorabuhanga ni yo mpamvu twazanye ubu buryo bubafasha kwishyura bakoresheje EcobankPay.”
– Uko wakoresha Ecobank Pay
Kwishyura ibicuruzwa na serivisi ukoresheje EcobankPay, usabwa kumanura application isanzwe ifasha abakiliya ba Ecobank kubona serivisi z’imari bifashishije ‘Ecobank Mobile App’ kuri Play Store, ijya muri telefoni zigezweho.
Nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo umwirondoro w’umukiliya muri iyo application na nimero ya konti, ahitamo ahanditse ‘Pay Marchants’ cyangwa se kwishyura ibicuruzwa, agahita abona aho ashyira kode iranga umucuruzi wiyandikishije mu kwishyurwa hakoreshejewe ubu buryo.
Uretse kuba yakoresha iyo kode kandi hari n’uburyo yahitamo gutunga telefoni ku kimenyetso cy’ikoranabuhanga (QR Code) kikayisoma [Scan] maze agakurikiza amabwiriza kugeza yishyuye ibicuruzwa na serivisi ashaka hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki.



















TANGA IGITEKEREZO