00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ecobank Rwanda yatanze smartphones 500 muri Connect Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 February 2020 saa 07:40
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya Ecobank Rwanda yashyikirije MTN Rwanda telefoni 500 zizahabwa Abanyarwanda batishoboye muri gahunda ya Connect Rwanda, igamije kugeza smartphones ku badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

Ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

Kuva icyo gihe ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bahise batangira kwiyemeza izo bazatanga, abandi bakazitanga cyangwa bagatanga amafaranga yo kuzigura.

Kuri uyu wa mbere nibwo abayobozi ba Ecobank Rwanda bashyikirije MTN Rwanda telefone 500 icyo kigo cy’imari cyiyemeje gutanga, mu rwego rwo gutanga umusanzu wacyo mu kwihutisha ikoranabuhanga mu banyarwanda.

Uretse gushyigikira iyi gahunda yo kwihutisha ikoranabuhanga, iyi banki imaze kubaka izina mu bihugu 33 muri Afurika, aho inyinshi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni.

Ni serivisi abakiliya bashobora kubona kuri Application izwi nka ‘Ecobank Mobile App’ iboneka kuri Play Store, ijya muri telefone zigezweho igafasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabasabye gutonda umurongo ku ishami ryayo.

Iyi Application ni nayo ibonekaho EcobankPay, ikoranabuhanga rifasha abakiliya kwishyura ibicuruzwa na serivisi bifashishije telefone zigezweho ntacyo bakaswe.

Hari kandi Rapid Transfer serivisi y’umwihariko igamije koroherereza abakiliya bayo n’abandi bayigana koherereza, kwakira cyangwa gusaba amafaranga mugenzi we uri muri kimwe mu bihugu Ecobank ikoreramo bitamuhenze kandi mu buryo bwihuse, n’izindi.

MTN Rwanda iheruka gutangaza ko hamaze gukusanywa telefoni zikabakaba ibihumbi 43 ariko intego ari ugukusanya telefoni nyinshi zishoboka ku buryo zagera ku batazifite bose.

Ecobank yatanze telefone 500 muri Connect Rwanda
Ubwo ubuyobozi bwa Ecobank Rwanda bwashyikirizaga MTN Rwanda sheki ya telefoni 500 zo guha abatishoboye
Umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda, Alice Kilonzo-Zulu ashyikiriza uwa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi izo telefone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages