Ni ibiganiro abayobozi b’iyi banki imaze kwamamara kuri serivisi z’imari muri Afurika batanze kuri uyu wa 5 Werurwe 2020, mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Generation Equality” cyangwa amahirwe angana ugenekereje mu Kinyarwanda.
Umuyobozi ushinzwe umutungo wa Ecobank mu Rwanda (Country Treasurer), Murekatete Josephine, yavuze ko mu gihe cyashize hari amasomo abakobwa bumvaga ko yahariwe abahungu gusa nyamara na bo bafite ubushobozi bwo kuyiga bakayamenya .
Yakomeje abaganiriza ko amaze gusobanukirwa ko nk’umukobwa ntacyo atashobora, byamutinyuye abasha kwiga icungamutungo arangiza afite amanota meza yamuhesheje akazi muri Ecobank Rwanda Plc.
Ati “Ibi ndabibabwira kugira ngo niturangiza kuganira buri wese aze kumva ko agomba guharanira kuba indashyikirwa muri byose.”
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri Ecobank Rwanda Plc, Kaligirwa Claire Zaninka, yababwiye ko bagomba kwita kuri bimwe mu bintu by’ ingenzi nko kugira intumbero, kurangwa n’ikinyabupfura no guharanira kugera ku byiza.
Ati “Igihe cyose ufite intego ujye ubyuka mu gitondo ugire ahantu ubyandika nurangiza urebe ibyo uribukore kugira ngo ya ntego yawe igerweho ariko kimwe mu bizatuma uyigeraho ni ukugira ikinyabupfura n’umurongo ngenderwaho, ikindi ni ukugira abantu ufata nk’intangarugero ureberaho ndetse no kwigirira icyizere.”
Umunyeshuri uhagarariye abandi muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, Ingabire Ingrid, yashimiye abakozi ba Ecobank Rwanda Plc ku kiganiro cyibashishikariza kwigirira icyizere nk’abana b’abakobwa avuga ko bizabagirira akamaro mu gutegura ahazaza heza habo.
Ati “Nibyo tugomba kwitinyuka tukagira n’intego cyane ko na bagenzi bacu bize hano baduha ingero nziza, natwe turasabwa gukora cyane tukaba mu bantu bayoboye abandi hanze tugatanga urugero rwiza.”
Umuyobozi ushinzwe imyigire muri Lycée Notre Dame de Cîteaux, Uhagaze Edouard, yashimiye abakozi ba Ecobank Rwanda Plc, ku kiganiro cyiza batanze cyongera kwibutsa ko Umwana w’Umukobwa yifitemo ubushobozi n’imbaraga byamufasha kugera ku ntego ze yiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange, anishimira ko bamwe mu batanze ikiganiro ari abize muri icyo kigo.
Ecobank ni banki y’ubucuruzi imaze kwamamara muri serivisi z’imari ziganjemo izifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo korohereza abakiliya kuzibona batavunitse.
Ikorera mu bihugu birimo Cape Vert, Sénégal, Guinea, Mali, Gambia, Guinea-Bissau, Sierra Leone, Liberia, Côte d’Ivoire, Burkina Faso, Ghana, Togo, Benin, Niger, Nigeria, Cameroun, Chad, Equatorial Guinea, Sao Tomé-et-Principe, Gabon, Congo Brazzaville, République Centrafricaine, Sudani y’Epfo, RDC, u Rwanda, Uganda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi, Zimbabwe na Mozambique.



















TANGA IGITEKEREZO