Iyi gahunda igamije gufasha abakiliya kugera ku ntego zabo z’imari no kubona ubushobozi bwo gutera imbere binyuze mu kubona amafaranga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.
Umuyobozi ushinzwe serivisi zigenewe abakiliya muri Ecobank, Gahonzi Léonard, yasobanuye ko iyi nguzanyo igenewe abakozi bahembwa mu buryo buhoraho, bifuza amafaranga yo gushyira mu mishinga yabo cyangwa kugera ku zindi ntego zitandukanye zigamije kubateza imbere.
Ati “Iyi nguzanyo ireba abanyamushahara bujuje ibisabwa, ntabwo dusaba ingwate nk’inzu cyangwa ubutaka. Icyo twibandaho ni ukureba umushahara wa buri kwezi n’ubushobozi bw’umukiliya bwo kwishyura hashingiwe kuri uwo mushahara we gusa.”
Gahonzi yavuze ko inguzanyo umukiliya ashobora guhabwa igenwa hashingiwe ku ngano y’umushahara we n’ubushobozi bwo kwishyura mu gihe kitarengeje icyagenwe kandi itarengeje miliyoni 60 Frw.
Yasobanuye kandi ko ubwishyu bwa buri kwezi butagomba kurenga 50% by’umushahara umukozi yinjiza mu rwego rwo kumufasha gukomeza gukemura n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa muri munsi.
Ecobank igaragaza ko kwishyura iyi nguzanyo bikorwa mu gihe cy’imyaka itandatu, kikaba gifasha umukiliya kugabanya amafaranga yishyura buri kwezi no gukomeza gucunga neza izindi nshingano ze mu rwego rw’imari.
Ku bijyanye n’imikoreshereze y’iyi nguzanyo, umukiliya ahabwa umwanya uhagije wo kuyikoresha bitewe n’ibyo akeneye n’intego ze z’imari. Ashobora kuyifashisha mu gushora imari mu mishinga ye inyuranye, kugura ibikoresho cyangwa indi mitungo bwite, kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Abikiliya barashishikarizwa kwegera amashami ya Ecobank abegereye bagasaba iyi nguzanyo, aho banki ibizeza serivisi yihuse, yoroshye kandi itaziguye.
Ubuyobozi bwa Ecobank buvuga ko iyi gahunda iri mu murongo mugari wayo wo gushimangira ubufatanye n’abakiliya, kubafasha kugera ku ntego zabo z’imari no guteza imbere ubukungu bwabo mu buryo burambye.
Ecobank ni imwe mu mabanki akomeye ku mugabane wa Afurika, ikorera mu bihugu 34 ku mugabane, ikagira ishami i Paris mu Bufaransa ndetse n’ibiro bihagarariye ibikorwa byayo i Beijing mu Bushinwa, Londres mu Bwongereza na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Mu Rwanda, ifite amashami umunani arimo atandatu mu Mujyi wa Kigali n’andi abiri ari i Huye na Rusizi, bikayifasha gukomeza kwegereza abakiliya serivisi z’imari zinoze kandi zigezweho hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!