00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ECOBANK yinjiye mu rugamba rwo kurwanya Malaria na Ebola muri Afurika

Yanditswe na

John Williams NTWALI

Kuya 10 November 2014 saa 11:30
Yasuwe :

Tariki ya 08 Ugushyingo 2014, wari umunsi wa Ecobank, mu bihugu byose bya Afurika iyi Banki ikoreramo ikaba yaratanze inkunga y’imiti n’ibikoresho byo guhangana n’indwara ‘Ebola’ na ‘Malaria’. Mu Rwanda, abayobozi n’abakozi ba Ecobank banyarukiye mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, dore ko ukora ku mupaka neza neza. Aha i Kamabuye, ku Kigo cy’ubuzima (Centre de Santé de Kamabuye), abayobozi ba Ecobank n’abakozi bayo (…)

Tariki ya 08 Ugushyingo 2014, wari umunsi wa Ecobank, mu bihugu byose bya Afurika iyi Banki ikoreramo ikaba yaratanze inkunga y’imiti n’ibikoresho byo guhangana n’indwara ‘Ebola’ na ‘Malaria’.

Mu Rwanda, abayobozi n’abakozi ba Ecobank banyarukiye mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, dore ko ukora ku mupaka neza neza.

Aha i Kamabuye, ku Kigo cy’ubuzima (Centre de Santé de Kamabuye), abayobozi ba Ecobank n’abakozi bayo basuye abarwayi, barabaganiriza, basura ibitaro, babigenera inkunga yiganjemo imiti ya Malaria itubutse kandi igezweho. Hatanzwe ibiganiro binyuranye, nyuma habaho gusabana, gusangira no kwizihirwa.

Avuga iby’uyu munsi wiswe “Ecobank Day”, Umuyobozi Mukuru wa Ecobank mu Rwanda, Bwana Gilles GUERARD yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda ngarukamwaka ya Ecobank, kandi ko cyabereye hose icyarimwe muri Afurika mu bihugu 36 Ecobank ikoreramo. Yongeyeho ko buri mwaka hagenwa insanganyamatsiko ihurirwaho muri ibyo bihugu, bityo iy’uyu mwaka ikaba “Gukumira no kurwanya Malariya na Ebola mu bihugu bya Afurika biherereye munsi y’Ubutayu bwa Sahara”.

Gilles Guerard yavuze ko kwirinda biruta kwivuza, ikaba ari yo mpamvu binjiye mu rugamba rwo kurwanya Malariya by’umwihariko mu Rwanda, no gukumira /kwirinda Ebola itangiye kugaragara nk’icyorezo hamwe na hamwe muri Afurika.

Umuyobozi Ushinzwe Ihererkanyamakuru n’Imenyekanishabikorwa muri Ecobank, Madamu Doreen MABETHIENNE yatangarije IGIHE ko inkunga yatanzwe irimo imiti ifite agaciro ka miliyoni zirindwi, Mutuelle de santé ku baturage basaga 300 bo mu mirenge itanu (Kamabuye, Gihinga, Mabera, Ngeruka na Nyarugenge, ). Doreen avuga ko igikorwa cyose muri rusange cyatwaye ECOBANK amafaranga miliyoni cumi n’eshanu (15 000 000 Frw).

Abandi bafashe ijambo ni Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata ari nabyo bifite mu nshingano Ikigo cy’Ubuzima cya Kamabuye, hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kamabuye, n’umuturage wafashe ijambo mu izina ry’abahawe Ubwisungane mu kwivuza. Bose icyo bahurijeho ni ugushimira Ecobank ko yabatekerejeho ikabagenera izi nkunga zizabafasha mu buryo bukomeye, bayishimira kuba Banki y’icyitegererezo, itareba gusa ibikorwa by’ubucuruzi byonyine, ahubwo imenya n’imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze by’abaturage.

Umuyobozi wa Banki yongeye kuvuga ko abaturage ari bo bakiliya ba Banki, ko kubaho neza kwabo ari inyungu kuri bo ubwabo, bikaba n’inyungu kuri Banki. Ati” Niba twebwe tutarwaragurika, tugomba kwibuka ko hari abandi nabo bakeneye kurindwa indwara, kandi iyo umuntu arwaye ajya mu gihombo ubwe, umuryango we ugahomba, ndetse n’igihugu kikahahombera, kuko nta musaruro aba atanga.”

ECOBANK yahisemo gusura Kamabuye kuko kuri uyu mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ari hamwe mu hantu hatatu hagaragara Malariya nyinshi kurenza ahandi mu Rwanda. Imibare iriho igaragaza ko abaturage 700 000 bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bicwa na Malaria buri mwaka, ibi bikaba bisobanuye ko abakabakaba 2000 bicwa na Malariya buri munsi. Inkunga yose mu kurwanya Malaria ifatwa nk’umusanzu ukomeye mu buzima n’iterambere rya Afurika.

Uko byari byifashe Mu mafoto

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages