Kuri uyu wa 3 Ukuboza, iri shuri ryizihije imyaka 50 rimaze rishinzwe, mu birori byatumiwemo abaryizemo, abarireramo ndetse n’ubuyobozi bwa Amabasade y’u Bubiligi mu Rwanda.
Umuyobozi w’iri shuri, Maïté Gillet yavuze ko bishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Ecole Belge imaze itangiye mu Rwanda, kandi ko banejejwe n’ibyo bagezeho kuva iri shuri ritangiye.
Yavuze ko bakoresha integanyanyigisho ikoreshwa mu Bubiligi, ndetse bakanatanga impamyabumenyi mpuzamahanga zifasha abanyeshuri barangije mui iri shuri kujya kwiga muri kaminuza zo mu bihugu byo mu mahanga bikomeye nka Canada, u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.
Iri shuri rifite abanyeshuri 660 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, muri bo 50% ni Abanyarwanda, abandi 50% bakava mu bihugu bitandukanye. Yanavuze ko bagira uruhare mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda.
Ati” Dukora ibishoboka byose kugira ngo duteze imbere uburezi bwo mu Rwanda, dutanga amasomo afite ireme. Ikindi kandi dufasha ibindi bigo byo mu Rwanda cyane cyane tubiha ibitabo, ndetse abayobozi b’ibyo bigo baza iwacu kureba uko twigisha natwe tukajya iwabo kureba uko bigisha.‘‘
Gillet avuga kandi ko iri shuri riteganya guteza imbere umubano n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda barimo Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Minisiteri y’Uburezi ndetse n’amashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda.
Pauwels yemeza ko iri shuri ryatumye umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi usugira.
Ku busabe bw’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, iki kigo kirateganya gusana ndetse no kubaka inyubako nshya zacyo.
Ecole Belge de Kigali (EBK), ryatangiye gukorera mu Rwanda muri 1965, rikaba ryarareze abantu batandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga. Kuri ubu rifite abanyeshuri 660 mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO