Ibyo kandi bikajyana no kurushaho gukundisha abana n’urubyiruko umuco wo gusoma binyuze mu bikorwa bitandukanye.
Ibitabo bya Editions Bakame byandikwa mu Kinyarwanda kandi bikagurishwa ku giciro giciriritse kugira ngo bigere ku bana benshi.
Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma, Bakame Editions ntiyahwemye gushishikaza no gutera inkunga urubuga rwo gusoma mu mashuri abanza ndetse no guhugura abarimu b’ayo mashuri ku byerekeye uburyo bwo guteza imbere umuco wo gusoma.
Kuva yashingwa, Editions Bakame yakomeje gusohora ibitabo byiza byanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda kandi bifatiye ku muco nyarwanda.
Ntawakwibagirwa udutabo twakunzwe cyane nka Humura shenge, Umukobwa w’ingona, Yifuje ubwiza, abana b’inkubaganyi, Undutira abandi ndetse n’ibindi byinshi Editions Bakame yandika.
Mu kazi kayo ka buri munsi, Editions Bakame yita ku guhesha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’umuco nyarwanda muri rusange.
Ibyo bigaragarira mu mwimerere w’Ikinyarwanda gikoreshwa mu bitabo byayo ndetse n’uburyo usoma inkuru zanditse muri ibyo bitabo yisangamo ndetse akabonamo ishusho iranga umuco nyarwanda.
Ibikorwa bya Editions Bakame byagiye bigaragarira benshi aho yagiye igenerwa ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga.
Aha twavuga nk’igihembo kitwa “Bologna Ragazzi New Horizon” cyahawe Igitabo cya Editions Bakame “Ubucuti bw’imbeba n’inzovu”. Mu mwaka wa 2013 kandi Editions Bakame yahawe igihembo nk’iyandikiro rya mbere ry’ibitabo by’abana muri Afurika, icyo gihembo kikaba cyaratangiwe mu Mujyi wa Bologne mu Butaliyani.
Editions Bakame kandi yanashoboye kwinjiza u Rwanda mu muryango mpuzamahanga ushinzwe iyandikwa n’imikorere y’ibitabo by’abana n’urubyiruko ku isi yose, IBBY ufite icyicaro mu gihugu cy’u Busuwisi.
Ibyo byatumye ibitabo yandika birushaho kugera ahantu henshi hatandukanye ku isi ndetse biyifasha gukomeza kugaragara mu ruhando mpuzamahanga rw’abanditsi bakomeye b’ibitabo bigenewe abana n’urubyiruko.
Kuri ubu Editions Bakame iritegura kwakira inama mpuzamahanga y’abanyafurika bahuriye mu muryango wa IBBY, inama iteganyijwe kubera i Kigali ku matariki ya 24 na 25 Nzeri uyu mwaka.
Muri uyu mwaka kandi Editions Bakame irizihiza imyaka 20 imaze iteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda.
Izo gahunda zose zizagendana no gusohora ibitabo bishyashya bije bikurikira ibiheruka gusohoka mu mwaka wa 2013 na 2014 birimo icyitwa ‘Gira amatsiko’ cyasohotse muri 2014 ndetse n’Inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda n’Icyongereza yasohotse muri 2013.
Editions Bakame iracyafite n’indi mishinga myinshi irebana no guteza imbere umuco wo gusoma kandi iracyakomeza kwandika no gusohora ibitabo byiza byanditswe mu Kinyarwanda bigenewe abana n’urubyiruko.
Editions Bakame herereye i Remera mu Karere ka Gasabo, ku muhanda w’amabuye ugana muri gare ya Giporoso aho mushobora kugurira ibitabo byayo byose mwifuza ndetse mukanamenya ibikorwa bitandukanye bya Editions Bakame birebana no guteza imbere umuco wo gusoma.



















TANGA IGITEKEREZO