Ni ubukangurambaga ku ikubitiro iki kigo cyatanzemo litiro 5000 zizagabanywa abamotari igihumbi bo hirya no hino mu gihugu, ariko uko ubufasha buzakomeza kuboneka buturutse ku bantu n'inzego zitandukanye buzagera ku bamotari benshi.

Umuyobozi wa Vivo Energy mu Rwanda, Sarah Doukouré, yavuze ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo gusanga abamotari bari mu bagizweho ingaruka zikomeye n’ingamba zafashwe mu kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Twatangije iyi gahunda ejo hashize, byaturutse mu gutekereza uburyo twagera ku bamotari bamaze amezi atatu muri guma mu rugo batajya ahantu na hamwe kandi tuzi ko babasha kubaho igihe bagiye. Ubwo twatekerezaga iyi gahunda twibazaga uburyo dushobora kubafasha mu buryo bubakora ku mutima kandi bubafasha kugaruka mu muhanda vuba bishoboka.”

Doukouré avuga ko lisansi izatangwa bahereye ku bamotari bagezweho n’ingaruka cyane kurusha abandi, ibintu bazafashwamo n’Impuzamakoperative y'abamotari mu Rwanda, Ferwacotamo.

Umwe mu bamotari bahawe lisansi na Engen, Ndatimana Aimable, yashimye iki gikorwa avuga ko kigiye gufasha benshi bari bafite ikibazo cyo kubona lisansi mu minsi ya mbere y’isubukurwa ry’akazi kabo.

Yagize ati “Hari benshi bagarutse mu muhanda na lisansi ntayo bafite ari ukuguza kandi urabona ko n’akazi katagendaga neza hafi ya bose nta wari ufite lisansi yo gukoresha.”

“Birumvikana lisansi ni nk’isuka ku muhinzi, uwugiyemo udafite isuka sinzi icyo waba ugiye gukora ariko kuba bagiye kuduha lisansi ni igishoro gifatika ubundi tukajya mu muhanda tugakora kandi ndumva bizagenda neza.”

Aya marangamutima Ndatimana ayasangiye na mugenzi we Harerimana bahuje umwuga wo gutwara abantu kuri moto.

Yagize ati “Guma mu rugo yari yaraduhungabanyije bikomeye cyane kubera ko nta ngendo zari zemewe, nta kazi umuntu yakoraga byari urugamba rudukomereye cyane.”

Nyuma y’ibi bihe bikomeye banyuzemo Harerimana asanga uku kugobokwa na Engen bigiye kubafasha mu gihe hari aho ibintu bitarasubira ku murongo neza.

Akamaro k’ubufasha bwa Engen ni ikintu abamotari bahurizaho n’Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel, uvuga ko ari intangiriro nziza bahawe.

Ati “Tugiye gutangira akazi ariko twari tugatangiye ntacyo dufite duheraho kubera ko abamotari akenshi uko bakoraga ntibizigamaga ariko Engen igize igitekerezo cyiza cyo kudufasha.”

Uretse iyi nkunga ya lisansi Engen Rwanda kandi yatanze udupfukamunwa ku bamotari nk’uburyo bwo kubashimira ko babareye abakiliya beza dore ko bagize 20% by’abo bakorana.

Ku bifuza gutanga inkunga yabo muri ubu bukangurambaga bashobora kubikora banyuze kuri Twitter bagakoresha #FuelMyMoto aho bashobora kwemera gutanga lisansi cyangwa amafaranga ndetse bakaba bakwishyura bakoresheje MTN Mobile Money bandika *182*8*1*222222*amafaranga#.

Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda atangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro
Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda atangiza ubu bukangurambaga ku mugaragaro
Ni ubukangurambaga Engen Rwanda yemeye gutangamo lisansi litiro 5000
Ni ubukangurambaga Engen Rwanda yemeye gutangamo lisansi litiro 5000
Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel yashimye ubu bukangurambaga bwatangijwe na Engen
Umuyobozi wa Ferwacotamo, Ngarambe Daniel yashimye ubu bukangurambaga bwatangijwe na Engen
Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Doukouré ahereza umwe mu ba motari agapfukamunwa
Umuyobozi wa Vivo Energy Rwanda, Doukouré ahereza umwe mu ba motari agapfukamunwa