Urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko rwiharira 21% y’umusaruro mbumbe w’igihugu ndetse 65% by’abatuye igihugu batunzwe na rwo.
Kimwe mu bibazo bikunze kugaragara muri uru rwego ni ibibazo by’ishoramari dore ko 6% by’inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda arizo zijya mu rwego rw’ubuhinzi gusa.
Ni muri urwo rwego Equity Bank Rwanda PLC na AGRA, byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi ndetse no gutanga amasomo akenewe muri rwego.
Muri aya masezerano Equity Bank Rwanda PLC izatanga amasomo ajyanye no gucunga imari ndetse ishyireho inguzanyo zitandukanye zo guteza imbere uru rwego zirimo izishobora kuboneka kuri telefone.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda PLC, Hannington Namara, yagaragaje ko bizwi ko urwego rw’ubuhinzi rusa n’urwasigaye inyuma mu bijyanye no kubona imari ariko iki kibazo bakomeje kugishakira umuti.
Ati “Nk’ikigo cyiyemeje gufasha abantu guhindura imibereho yabo turabizi ko abenshi ari abatunzwe n’uru rwego. Igihe kinini uru rwego rwarirengagijwe kubera ibibazo bigiye bitandukanye ariko urubyiruko rwagiye rugaragaza ubushake mu gukemura bimwe muri ibyo bibazo bifashishije ikoranabuhanga, harageze rero ngo natwe turushyigikire.”
Muri aya masezerano AGRA ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bazajya bigisha urubyiruko rushaka gukora ibijyanye n’ubuhinzi ndetse bahabwe amasomo y’ingenzi ajyanye n’ibyo rushaka guhinga.
Urubyiruko rufite imishinga myiza ijyanye n’ubuhinzi bw’urusenda, avoka, ibirayi, ibishyimbo ibigori n’ubworozi bw’inkoko n’ibindi ruzajya rufashwa na AGRA kunoza iyo mishinga, kuyitangira, no kuyikurikirana kugeza igihe ibereye imishinga itanga icyizere yahabwa inguzanyo ari bwo bazajya bayihuza na Equity Bank Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa AGRA mu Rwanda, Jean Paul Ndagijimana, yagaragaje ko aya masezerano ari guha amahirwe urubyiruko n’abagore bari muri uru rwego rw’ubuhinzi.
Ati “Tuzi ko urubyiruko n’abagore ari bo benshi ndetse bazwiho kumenya ibijyanye n’ubucuruzi cyane cyane abagore ariko ni bo bahabwa amahirwe make mu bijyanye na serivisi z’imari. Ariko binyuze muri aya masezerano bazabona amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwabo ndetse bazamure ubukungu bw’igihugu muri rusange.”
Muri aya masezerano hazibandwa ku rubyiruko n’abakobwa bafite imishinga myiza iri mu rwego rw’ubuhinzi uhereye ku muhinzi kugera ku muguzi wa nyuma.
Mu 2025 Equity Bank Rwanda PLC yatangaje ko ifite gahunda yo kongera inguzanyo itanga ndetse 30% byazo bikajya mu rwego rw’ubuhinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!